19
Mu karere ka Karongi hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga Men Care Plus, ugamije gushishikariza abagabo kugira uruhare rufatika mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse no kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Umushinga Men Care Plus, watangijwe ku mugaragaro mu karere ka Karongi tariki 14/8/3013, mu Rwanda watekerejwe nyuma y’aho bigaragaye ko abagabo batita kuri gahunda zo kuboneza urubyaro no kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Shamsi Kazimbaya, umuhuzabikorwa wa Men Care Plus ku rwego rw’igihugu, avuga ko mu myaka itatu umushinga uzamara, bazibanda cyane cyane ku buvugizi n’ubukangurambaga mu mirenge ine bazakoreramo mu karere ka Karongi, ari yo Bwishyura, Rubengera, Murambi na Gishyita.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukabalisa Simbi Dativa, atangiza uyu mushinga ku mugaragaro, yavuze ko biteguye gukorana na Men Care Plus, kandi ko bizeye ko umusaruro uzaba mwiza kurusha uko byari bisanzwe.
Men Care Plus, ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’umuryango RWAMREK, umuryango w’abagabo bishyize hamwe, bagamije guteza imbere imyitwarire myiza ya kigabo. Inshingano yawo, ni ugushishikariza abagabo kugira uruhare rufatika mu buzima bw’imyororokere, mu buzima bwiza bw’umubyeyi n’ubw’umwana, ndetse no muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umushinga Men Care Plus wa RWAMREK, uzakorera mu gihugu hose, by’umwihariko mu turere tune, ni ukuvuga akarere kamwe muri buri ntara, Karongi, Musanze, Rwamagana na Nyaruguru.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment