Imishinga ikorera mu Karere ka Gakenke irasabwa gukora ibikorwa bifatika  byihutisha iterambere  ry’abaturage  aho  gushyira imbere inyungu zayo kandi yitwa ko ikorera abaturage ngo batere imbere.

Ibi  byatangajwe na Munyandamutsa Jean Paul, ukurikiye gahunda yo kubaka ubushobozi bwa JADF mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Imiyoborere Myiza (RGB)  mu mwiherero w’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gakenke  wabereye mu Mujyi wa Musanze tariki 22-23/08/2013.

Avuga  ko hari imishinga  ibisa nk’ubutekamutwe,  aha  yatanze urugero ko hari abantu bafite ijambo mu mishinga mpuzamahanga  bagasaba amafaranga bamara kuyabona bagashyiriraho benewabo imishinga  igice kinini cy’ ayo mafaranga menshi akajya mu mifuka yabo.

Munyandamutsa avuga kandi ko JADF yateye intambwe ku rwego rw’akarere ariko ngo hagomba kongerwa imbaraga kugira ngo JADF z’imirenge na zo zibashe gukora  nibwo abaturage bazagira uruhare mu iterambere ryabo.

Agira ati: “Ingufu JADF imaze kugira ku karere, zakubakwa ku murenge kuko ubundi JADF ibereyeho gufasha abaturage ko bagira uruhare mu iterambere, iyo bikiri ku karere biba bikorwa n’abavugizi babo ariko iyo byageze ku murenge biba bibari hafi, JADF yabaye iyabo.”

Abitabiriye umwiherero bungurana ibitekerezo ku mbogamizi za JADF.

Abitabiriye umwiherero bungurana ibitekerezo ku mbogamizi za JADF.

Muri uwo mwiherero wamaze iminsi ibiri, hatanzwe  ibiganiro bitandukanye bigamije kunoza imikoranire hagati y’abafatanyabikorwa, ubuyobozi n’abagenerwabikorwa (abaturage).

Abitabiriye umwiherero bunguranye ibitekerezo  basanga kudaha agaciro abafatanyabikorwa, kudahanahana amakuru, kudatanga raporo n’igenerwabikorwa ku gihe, kutitabira inama za JADF no gutanga umusanzu ari zimwe mu mbogamizi zidindiza ubufatanye bwiza hagati y’abafatanyabikorwa n’akarere hagamijwe iterambere rirambye ry’abaturage.

Biyemeje kubikosora no kugira uruhare mu mihigo y’akarere ndetse na gahunda y’iterambere ry’akarere  bakora ibikorwa bihindura imibereho y’abaturage nko kubegereza amazi, kubaka ibigo nderabuzima n’ibindi.

 

Nsengiyumva Aimable, umuhuzabikorwa w’Umushinga wa World Vision ADP Nyarutovu wateye inkunga icyo gikorwa, ashimangira  ko uwo mwiherero ari ingikaramaro kuko abafatanyabikorwa baboneyeho umwanya wo  kumenyana no kwigira ku bandi.

Imishinga  ikorera  mu karere n’amakoperative  bifasha akarere kubaka ubushobozi bw’abaturage, guteza imbere imibereho yabo mu bikorwa bitandukanye nko kubaka amashuri, ibigo nderabuzima , koroza abaturage, kurihira abana n’ibindi.

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment