Biocoop igiye gufasha abaturage kwita ku mazi, isuku n’isukura.

Abaturage bo mu midugudu ya Birambo, Munyinya na Gasharu yo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe barashimira abafatanyabikorwa banyuranye bagize uruhare ngo begerezwe amazi meza, dore ko mbere bavomaga kure ndetse imvura yaba yaguye amazi agatobama.

Tugirumukiza Marie Louise wo mu mudugudu wa Birambo atangaza ko kuba amazi yarabegerejwe byahinduye ubuzima bwabo kuko byakuyeho imvune bagiraga.

Ati “Twavomaga ahantu kure kandi haterera, ntarabyara uno mwana nahekeraga ku nda kuko nari nabyaye indahekana, kuhazamukana ijerekani y’amazi n’umwana n’inda bikamvuna nagera mu musozi hagati nkatura nkaruhuka, ariko ubu ndabasiga no mu nzu kuko ari imbere y’umuryango nkavoma nta kibazo”.

Akomeza avuga ko ubu baciye ukubiri no kuvoma amazi mabi ndetse n’abana bajyaga bakererwa amasomo kubera kuvoma kure iki kibazo kikaba cyarakemutse.

N’ubwo aba baturage begerejwe amazi meza ariko ngo hari ikibazo cyo kuba batayafata neza ndetse n’ibikorwa by’isuku n’isukura bikaba bikiri hasi, bikaba byatumye haza umufatanyabikorwa mushya witwa BIOCOOP Rwanda (koperative ishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima) uzabibafashamo.

Mu muhango wo gutangiza ibikorwa by’umushinga BIOCOOP Rwanda mu murenge wa Cyanika wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 21/08/2013, Imanishimwe Ange, umuyobozi wa BIOCOOP Rwanda yatangaje ko bagiye gushimangira gahunda y’isuku n’isukura no gufata neza ibikorwa remezo by’amazi biciye mu nyigisho.

Ati “icyo tugamije ni ukugira ngo dushimangire gahunda y’isuku n’isukura ndetse no gufata neza amazi cyane ko byagaragaye ko hano mu cyanika hari ibikorwa remezo by’amazi ariko abaturage bakaba batarabashije kubifata neza nk’uko byagakwiye”.

Ndayishimiye Samuel wari uhagarariye umushinga Good Neighbors uzatera inkunga BIOCOOP Rwanda muri uyu muhango, yavuze ko bigaragara ko aba baturage bafite ubumenyi buke ku bijyanye no gufata neza ibikorwa remezo by’amazi bityo batababaye hafi bikaba byakwangirika mu gihe gito bakaba barakoreye ubusa.

Yibukije abagize komite zicunga amazi muri iyi midugudu ko nubwo hari intambwe iterwa mu kwegereza amazi abaturage ataragera kuri bose, bityo bo bayabonye bakaba bagomba kuyafata neza ngo n’abana babo bazabone ku musaruro wayo.

Uretse gufatanya n’aba baturage kwita ku mazi, isuku n’isukura Biocoop Rwanda ngo izanabafasha no mu yindi mishinga harimo nko guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no kurwanya imirire mibi, korora izuki n’ibindi.

Kugeza aya mazi meza ku baturage ni kimwe mu mushinga munini uri gukorerwa muri iyi Midugudu ya Birambo, Gasharu na Munyinya bikorwa ku nkunga ya Koreya y’epfo inyujije inkunga mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM), ukaba ushyirwa mu bikorwa n’umuryango w’abanyakoreya wa Good Neighbors ifatanije na Unity Club.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment