m_18
Umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda urashishikariza abaturage bo mu karere ka Burera kuba abanyamuryango ndetse n’abakorerabushake b’uwo muryango mu rwego rwo gutuma uwo muryango wigira bityo n’ibikorwa wiyemeje byo gufasha imbabare bigerwe ho byose.
Tariki ya 16/08/2013, ubwo uyu muryango utabara imbabare wamurikaga ibikorwa bitandukanye wakoze mu karere ka Burera, hagaragajwe ko uyu muryango ukeneye abanyamuryango bahagije kuko bakiri bake muri ako karere ndetse no mu Rwanda muri rusange.
Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko bifuza nibura kugera ku banyamuryango 3500 muri buri karere k’u Rwanda. Bisobanura ko muri buri kagari hagomba kuboneka mo nibura abanyamuryango 50.
Ubusanzwe mu karere ka Burera habarirwa abanyamuryango 764 n’abakorerabushake 262 gusa. Ngo kugira ngo rero uwo mubare urusheho kuzamuka birasaba ko buri munyaburera agira umutima wo gufasha abatishoboye maze akaba umunyamuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda.
Ndimbati Pierre Claver, ushinzwe iterambere ry’amashami muri Croix Rouge y’u Rwanda, avuga ko kuba umunyamuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda bifitiye akamaro abanyarwanda batishoboye.
Agira ati “…iyo ubaye umunyamuryango wa Croix Rouge ni uko uba ufite uwo mutima w’impuhwe, ushaka gufasha abatishoboye…izo mbaraga zawe, wowe wabaye umunyamuryango wa Croix Rouge, icyo bifasha ni uko bariya nabo tubafasha.”
Akomeza avuga ko iyo abantu bashyize hamwe ari benshi, bafite imbaraga, bafite ubuyobozi, bafite n’ubushake bakora byinshi.
N’abayobozi barasabwa kuba abanyamuryango
Ubusanzwe ngo abanyamuryango ba Croix Rouge y’u Rwanda wasangaga bagizwe n’abaturage baciritse bakaba aribo batanga umusanzu wo gufasha abakene.
Ndimbati avuga ko Croix Rouge ari iy’abantu bose. Akomeza ashishikariza abayobozi ndetse n’abandi bantu bishoboye kuba abanyamuryango ba Croix Rouge.
Agira ati “Turashishikariza abantu bafite ubushobozi, bafite imbaraga, nabo baze bage muri Croix Rouge. Kuko abatishoboye ni abacu, ni abanyarwanda. Ntabwo twabaterera rero abandi nabo batishoboye.”
“Croix Rouge nize mo abantu bafite imbaraga, Croix Rouge nizemo abantu bafite ubushobozi, bafite ibitekerezo, tubishyire hamwe, habeho ibishinga, dufashe abatishoboye…”
Umunyamuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda ahabwa ikarita imuranga kandi akajya atanga umusanzu wagenwe buri mwaka. Ubusanzwe umunyamuryango yatangaga buri mwaka amafaranga y’u Rwanda 500.
Muri gahunda nshya buri munyamuryango azajya ahabwa ikarita imuranga ubundi ajye atanga buri mwaka amafaranga y’u Rwanda 6500. Ngo ariko n’uwifite yatanga amafaranga arenze kuri ayo.
Croix Rouge y’u Rwanda itangaza ko iyo gahunda ije mu rwego rwo guharanira kwigira ngo kuko n’inkunga zaturukaga mu bindi bihugu zagabanutse.
Croix Rouge y’u Rwanda yashizwe mu Rwanda mu mwaka wa 1964. Ikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha no gutabara abababaye.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment