15
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burashimira umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge y’u Rwanda kuko ufasha mu buryo butandukanye abanyaburera bakava mu bukene ndetse bakongera kugira ubuzima.
Tariki ya 16/08/2013, ubwo uyu muryango utabara imbabare wamurikaga ibikorwa bitandukanye wakoze mu karere ka Burera, Sembagare Samuel, umuyobozi w’ako karere, yavuze ko uyu muryango wabafashije cyane mu gihe bari bageze ahakomeye.
Uyu muyobozi avuga ko, mu myaka yashize, igihe abaturage bo mu mirenge ya Butaro, Kinyababa ndetse na Rwerere bari bugarijwe n’ibiza, Croix Rouge y’u Rwanda yafashije abo baturage ibaha ibikoresho by’ibanze bibafasha mu buryo butandukanye.
Sembagare akomeza ashimira umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko mu mwaka wa 2009, ubwo inkongi y’umuriro yibasiraga ishyamba rya parike riri ku kirunga cya Muhabura, uwo muryango wabafashije cyane mu guhashya iyo nkongi.
Agira ati “Ndagira ngo nshimangire, mutugereze ubutumwa bushima, mw’izina ry’abanyaburera bose ko mwadutabaye…ubwo bufatanye rero, izo mpuhwe mwatugaragarije natwe wa mukoro wampaye uroroshye cyane.”
Umukoro avuga umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda wamusabye ni uko muri ako karere bakongera abanyamuryango ba Croix Rouge bakagera byibuza ku 3500 mu karere hose kuburyo muri buri kagari byibura haba abanyamuryango 50.
Ubusanzwe mu karere ka Burera ngo habarwa abanyamuryango 764 n’abakorerabushake 262 gusa. Ngo uwo mubare ni muto cyane.
Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko kongera abanyamuryango bizatuma uwo muryango wigira bityo ugakomeza gufasha imbabare, dore ko ngo n’inkunga zituruka mu bindi bihugu zagabanutse.
Abanyamuryango ba Croix Rouge y’u Rwanda bose baba bafite ikarita ibaranga kandi bakagira n’umusanzu bagomba gutanga buri mwaka. Bari basanzwe batanga umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda 500 ariko muri gahunda nshya bazajya batanga amafaranga 6500 buri mwaka.
Ikindi ni uko Croix Rouge y’u Rwanda yakoze ibindi bikorwa bitandukanye mu karere ka Burera birimo gufasha abaturage batishoboye bo mu mirenge ya Kagogo na Rwerere, babubakira ubwiherero bwiza mu rwego rw’isuku n’isukura.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment