Abakrisito b’itorero ry’abapentekote mu karere ka Bugesera bazindukiye mu rugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge. Uru rugendo rwakorewe mu mijyi itandukanye ya Ruhuha na Nyamata, rugamije gutangirwamo ubutumwa bukangurira buri wese ubwumva, kumenya ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge mu iterambere ry’igihugu.

Abo bakrisito babukereye, bibiriya mu ntoki n’ibyapa byanditseho amagambo yamagana ibiyobyabwenge, batera indirimbo zamagana ububi bw’ibiyobyabwenge.

Ibi ngo ni ukugira ngo buri wese wumva ubwo butumwa amenye ko gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ari ikibazo, bityo atangire guca ukubiri na byo no kubirwanya, nk’uko Pasiteri Rurangwa Louis Second, umushumba w’itorero ry’ADEPER mu Bugesera abivuga.

Yagize ati “twakoze uru rugendo kugirango dutange ubutumwa ku muntu wese amenye ko kwirinda ibiyobyabwenge ari ikibazo kandi afite inshingano zo kubirwanya”.

Bugesera Abakirisito b’itorero ry’abapentekote bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Pasiteri Rurangwa Louis Second, umushumba w’itorero ry’ADEPER mu Bugesera

 Abakristo nabo ngo bagiye guhagurukira gutanga ubutumwa aho batuye dore ko nabo bari mu bavuga rikumvikana nk’uko Geretruda Nyirazamani wo muri paruwasi ya Mwogo abivuga.

“Uru ni urugamba rwatangiye kandi tuzakoresha uburyo bw’inyigisho zizatuma abantu bahindura imyumvire maze ababikoresha abakabireka”.

Si kenshi amatorero yakoraga urugendo nk’uru rwo kwamagana ibiyobyabwenge ku karubanda, byavugwaga mu nyigisho zitangirwa mu nsengero n’ibiterane gusa, ubutumwa bukumva n’abahagiye, ariko noneho imbaga y’abakristo ikoranira mu mujyi igakoramo urugendo, igashengerwa na bamwe mu rubyiruko, ari nabo bakunze gutungwa agatoki mu kunywa ibiyobyabwenge.

Ibi ngo bishobora gutanga umusaruro ufatika kuko abumvise ubutumwa bushobora kubahindura imyitwarire.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment