16
Tariki ya 15 Kanama buri mwa abakirisitu gaturika bizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya “Assomption de Marie” aho abemera b’iryo dini bemera ko nyina wa yezu yajyanywe mwijuru.
Ijambo ry’igifaransa «Assomption» ubu rizwi icyo rivuga kubanyagaturika benshi cyangwa bose rikomoka kurindi ryo mukiratini “Latin” ryitwa “assumere” bivuga kufata cyngwa kujyana ugenekereje mu Kinyarwanda. Bivuga ko Bikiramariya yajyanywe mwijuru kuri uwo munsi wizihijwe none kwisi.

Muntangiriro za kiliziya, uyu munsi ntiwari ukomeye cyane muminsi ndangakwemera muri kiliziya gaturika gusa wafatwaga nka kimwe mubihabwa icyubahiro kubera kwemera uwo mubyeyi. Ibyo ahanini byaterwaga no kuba uyu munsi cyangwa ubuzima burebure bwa Bikira Mariya butagaragara mubyanditswe bitagatifu.
Mu mwaka wa 373 nyuma y’ivuka rya yezu, nibwo mutagatifu Ephrem yatangiye gushyira ahagaragara amakuru avuga ko nyuma y’urupfu rwa Mariya umubiri we utashangutse nk’iy’abandi bantu.
Kwizihiza Assomption kurwego rw’ibirori byatangiye kwitabirwa mumwaka mukinyejana cya 6 biza kugirwa ihame mu idini gaturika muri 813 theodore,bikomeza gutyo kugeza mu 1950 ubwo Papa Piyo XII yatangaje ko ari umunsi wari umaze igihe ukunzwe n’abagaturika, maze ugirwa umunsi mukuru w’umwihariko muri kiriziya.

17

I Kibeho habereye amabonekerwa
Mu Rwanda bizihiza by’umwihariko umunsi w’ijyanwa mwijuru rya Bikira Mariya kubera amateka akomeye y’ubutumwa uwo nyina wa Jambo yahatangiye mumabonekerwa yabaye kuwa 28 Ugushyingo 1981, ayo mabonekerwa akaba yaremewe na Kiliziya Gaturika ndetse ubu I Kibeho hakaba harabaye ahantu mpuzamahanga abantu baza gusengera bitewe n’ibitangaza ndetse n’ingabire Bikira Mariya ahatangira.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment