AMASSADEUR W’UBUDAGE MU RWANDA YATANZE INKA KU BAISLAMKAZI

NYAGATARE-Umusaruro witezwe mu mushinga Ubudage buhuriyeho n’umuryango w’abaislam mu Rwanda AMUR ni ukubona impinduka mu mibereho y’abagenerwabikorwa bawo.

Ibi ni ibyatangajwe na Amassadeur w’Ubudage mu Rwanda Peter Fahrenholtz witabiriye igikorwa cyo koroza inka abaislamkazi mu karere ka Nyagatare.

Ari abaislamkazi mu karere ka Nyagatare, ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba bwari buhagarariwe na Jean Marie Vianney Makombe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi ntara, batangaza ko iki ari igikorwa gihabwa agaciro.

Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’aka karere avuga ko ibi byerekano ko n’amahanga ashyigikiye gahunda ya girinka imaze kuzamura imibereho y’abanyarwanda benshi.

Nyirahabimana Assia ni umwe mu bagenerwabikorwa avuga ko uyu mushinga wo korora uzababera uburyo bwo kwikemurira ibibazo byo mu buzima, ikindi kandi bakazashingiraho bagura ibindi bikorwa bibazanira inyungu n’ubuhinzi.

Aha atanagaza ko usibye amata atunga abana n’imiryango yabo, izi nka zigiye kubafasha mu kubona ifumbire yo kwifashisha mu buhinzi byose bigamije kuzamura imibereho.

Ibi birashimangirwa na Ambassadeur w’ Ubudege mu Rwanda uvuga ko ibi ari ukuzamura imibereho y’imiryango y’aba bahawe inka.

Bampoyiki Gatete Abdoulah ukuriye idini ya Islam mu karere ka Nyagatare we atangaza ko nyuma y’icyi cyiciro hazakomeza gukorwa ubuvugizi mu bandi bafatanyabikorwa hagamijwe kureba uko binyuze mu yindi mishinga ibibazo byugarije abaislamkazi byabonerwa umuti.

Ngo icyi cyiciro kizabateza imbere mu buryo bwo kuziturirana nk’uko umuco wa Girinka uteye ariko hazakomeza ibiganiro n’abandi baterankung aku buryo abaislam kazi bose bazisanga baragezweho na gahund aya girinka.

Kuba bahawe izi nka nyuma y’amahugurwa ku bworozi bahawe mu kwezi kwa gatanu ni kimwe mu bishingirwaho bahamya ko ubu bworozi buzabyara umusaruro.

Ubu bworozi buzakorerwa mu matsinda atanu agizwe n’abaisalmkazi 30 bo mu mirenge ya Nyagatare na Rwempasha, buri tsinda rikaba ryahawe inka eshatu.

Gusa nyuma yo kunguka bakaba bazagira gahunda yo koroza bagenzi babo hagamijwe ko iri terambere rigera kuri bose.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment