Ababyeyi bo mu turere twa Karongi, Rutsiro na Ngororero bahuguwe ku buryo bwo kwita ku bana babo bafite ubumuga

Umuryango Fondation Liliane wageneye amahugurwa y’iminsi itanu ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bo mu turere twa Karongi, Rutsiro na Ngororero mu rwego rwo kubaha ubumenyi bw’ibanze mu bijyane n’uburyo bafasha abana babo bafite ubumuga igihe bari mu ngo zabo batari mu bigo bibafasha.

Ayo mahugurwa yasojwe tariki 02/08/2013 yaberaga mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga cya Komera giherereye i Mushubati mu karere ka Rutsiro.

Umuhuzabikorwa wa Fondation Liliane mu Rwanda, Soeur Mama Perpétue Niyimurera yavuze ko impamvu bateguye ayo mahugurwa byatewe n’uko iyo abana umuryango wabo ufasha cyane abafite ibibazo by’ubumuga bwo mu mutwe cyangwa abafite ibibazo bisaba ubugororangingo baba basanzwe baba mu bigo kugira ngo bahabwe ubwo bugororangingo bakamaramo igihe kirekire, hanyuma basubira mu ngo  ugasanga ababyeyi badasobanukiwe n’uburyo bagomba gukomeza kubitaho.

Ati “ni yo mpamvu rero twahisemo guhugura ababyeyi kugira ngo niba umwana ageze mu rugo avuye mu kigo, ababyeyi bamufashe areke gusubira inyuma.”

Abo babyeyi bari bitabiriye ayo mahugurwa na bo bavuga ko bungukiyemo byinshi bizabafasha mu kwita ku bana babo bafite ubumuga. Umwe muri abo babyeyi witwa Nyiranshimyimana Leocadie avuga ko bayungukiyemo byinshi, bakaba barasobanukiwe n’uburyo bagomba gufashamo abana bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe kuko wasangaga bishyiramo ko hari abantu babarogeye abana babo

Umuhuzabikorwa w’ikigo cya Komera cyaberagamo ayo mahugurwa, Padiri Murenzi Eugene yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kujya babajyana mu bigo bishinzwe kubitaho, aho kubaheza mu ngo zabo.

Rutaremara Fred ukora mu bitaro bya Gahini akaba ari na we watanze amasomo muri ayo mahugurwa yashimiye abayitabiriye kuko bayagaragarijemo ubushake, akaba yizeye ko bazafasha abana babo mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze.

Yanagaragaje ko ikibazo cy’abana bafite ubumuga usanga kititabwaho uko bikwiye, akaba yasabye ko inzego zose bireba zabigira ibyabo, abo bana bakitabwaho by’umwihariko.

Fondation Liliane ni umuryango wavukiye mu gihugu cy’u Buholandi ugamije gufasha abana bafite ubumuga kuva bavutse kugeza ku myaka 25 ku bashoboye kurangiza amashuri yisumbuye.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment