Umuyobozi w’umushinga Imbuto Foundation madamu Ladegonde Mvejuru arasaba ibitangazamakuru binyuranye bikorera mu Rwanda gutanga umusanzu wabyo mukurwanya impamvu zituma abana bakiri bato bata amashuli.

Umushinga Imbuto Foundation ukaba waratangije porogaramu nshya igamije guhagarika ikibazo cy’abana bata ishuli ubinyujije muri gahunda y’abajyanama b’uburezi. Uwo mushinga ukazakorera muturere twa Ngororero, Musanze na Gasabo.

 Umuyobozi wa Imbuto foundation

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation akaba avuga ko itangazamakuru rikwiye kwiha inshingano yo gutanga ubutumwa n’inyigisho zirebana n’icyo kibazo, ndetse rikaba n’umuyoboro imiryango igamije guhashya icyo kibazo inyuzamo ubutumwa bwayo.

Madamu Ladegonde ashimangira ko mugihe itangazamakuru rikomeza gutera imbere mu Rwanda, byoroshye ko ryatanga umusanzu ukomeye mukubaka ejo hazaza h’urubyiruko hashingiwe kuburezi bw’abana bato.

Avuga ko abana biga ubu aribo bazaba abayobozi b’ejo (Today a reader tomorrow a leader), bityo bakaba bakwiye kwitabwaho cyane cyane kubirebana n’uburezi.

Umushinga w’imbuto foundation wo kwita kubibazo by’abana bata ishuli bakiri bato binyuze mubukangurambaga bw’uburezi muri gahunda yiswe “mubyeyi terintambwe initiative”  ukazakorana n’abana ibihumbi 3 mugihe cy’imyaka 2.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment