Dufite intunga muburi mu ngo zacu ariko ntituzikoresha- Ababyeyi

Abagore bari mu mahugurwa y’imbonezamirire

Dufite intunga muburi mu ngo zacu ariko ntituzikoresha- Ababyeyi2

Ngoga Leopard uhagarariye USAID Gimbuka mu karere ka Ruhango

Ababyeyi bo mu karere ka Ruhango barashimangira ko babana n’intungamubiri mu ngo zabo, ariko ngo ntibazi ko bazifite, bagasaba abandi babyeyi kutwica n’imirire mibi kandi bafite ibigomba kuyirwanya.

Ibi ababyeyi babitangaje ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi 5 mu mpera z’icyumweru dushoje tariki 19/7/2013. Aho bahugurwa uko bategura indyo yuzuye kandi mu buryo butabahenze.

Aya mahugurwa baka barayateguriwe n’umushinga USAID Gimbuka ukorera mu mirenge 5 mu karere ka Ruhango aho yitabiriwe n’abadamu bagera kuri 20.

Muri aya mahugurwa umubyeyi yigishwaga uko yakoresha ibintu yeza iwe akabiteguramo indyo yuzuye ubuzima bukagenda neza.

Ubwo basozaga aya mahugurwa, ababyei bayitabiriye bavuze ko hari byinshi bahungukiye ngo kuko ubundi bajyaga bumva ko umuntu urya neza ari ufite ubushobozi gusa.

Mukasine Marie Josee witabiriye aya mahugurwa aturutse mu murenge wa Byimana, avuga ko yajyaga ateka imyumbati gusa akagaburira umwana ntamenye ko agomba no kuba yasoroma twa dodo ndetse akavangamo indagara bigafasha umwana kurya indyo yuzuye.

Mukasine akavuga ko ubu asobanukiwe n’ibintu byinshi yakora kugirango umuryango we ubeho neza kandi bitamutwaye ibintu byinshi.

Mukadusenge Olive we yitabiriye aya mahugurwa aturutse mu murenge wa Ruhango, avuga ko nyuma yo kubona ko bafite intungamuri nyinshi mu rugo rwe, ngo agiye kwegera bagenzi be batagize amahirwe yo kwitabira aya mahugurwa abasobanurire uko bakwita ku miryango yabo ku buryo butabahenze.

Ngoga Leopard  uhagarariye umushinga USAID Gimbuka, avuga ko iyi guhunda yo guhuriza hamwe ababyeyi ibafasha cyane guhindura imibereho y’ingo zabo ndetse n’ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza.

Ngoga avuga ko aho aya mahugurwa yagiye atangwa mbere, ngo byagize umumaro ukomeye cyane kuko byagiye bifasha abana gukura neza.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment