Itorero rya ADEPR ishami ryayo rya Ruhango ryubakiye Mukamuyango Fortunate umupfakazi wa jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, inzu ifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 700.

Iyi nzu yubatswe mu byumweru 3 yashyikirijwe Mukamuyango tariki ya 03/04/2013 n’ubuyobozi bw’iri torero bufatanyije n’akarere ka Ruhango.

Mukamuyango akavuga ko anejejejwe cyane no kuba abonye icumbi, ngo kuko ubundi aho yabaga yari acumbikiwe.

ADEPR yashyikirije inzu umupfakazi utagiraga aho aba

Mukamuyango ngo afite ibyishimo atabona uko avuga

Uyu mubyeyi w’abana 2 yagize ati “yewe ndemeye burya koko dusenga Imana yumva, nari narayisabye inzu imbwira ko 2013 hatazarenga ntarayibona, none do n’ukuri ndanezerewe sinzi uko nabivuga”

Pasteur Kalisa Jean Marie Vianney uhagarariye ADEPR mu ntara y”Amajyepfo, yavuze ko ubufasha bw’uyu mubyeyi butagarukiye aha kuko bazanakomeza.

Uyu mubyeyi ngo akaba asanzwe atunzwe no gucuruza inkwi n’amakara aho yari acumbitse mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango.

ADEPR yashyikirije inzu umupfakazi utagiraga aho aba1

Abakirisitu ba ADEPR bishimira kuba mugenzi wabo abonye aho aba

Itorero ADPR rikaba riteganya kubakira abatishoboye basizwe iheruheru na Jonoside amazu 71 mu ntara y’amajyepfo, by’umwihariko mu karere ka Ruhango hakazubakwa amazu 10 ku bufatanye n’umushinga mpuzamahanga compassion.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko ashimishijwe cyane no kubona uyu mubyeyi abona icumbi mu gihe tugana ku munsi wo kwibohora, akavuga ko uyu mubyeyi nawe uku ari ukwibohora kwe, kuko avuye mu bwigunge.

Uyu muyobozi akaba yanasabye andi matorero gukomeza kwegera abakirisitu babo babavana mu bukene bakabaganisha mu iterambere.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment