Nyuma y’uko abakirisitu basengera mu itorero rya ADEPR na Methodiste akorera mu karere ka Ruhango bahawe amatungo arimo inka n’ihene ku bufatanye bw’umuryango mpuzamahanga compassion, baravuga ko ubu bizeye neza ko ubuzima bwabo bugiye kuba bwiza.

Aba baturage bavuga ko ntaterambere bateganyaga kuzageraho, ariko ngo nyuma y’uko bamaze kugezwaho aya matungo tariki ya 02/07/2013, ngo bizeye ko ubu bagiye kugana mu nzira yiterambere ndetse nabo bakazagerageza koroza abakirisitu bagenzi babo batishoboye.

Abakirisitu barashima uburyo amatorero akomeje kubateza imbere

Ubuyobozi bushyikiriza abakirisitu ibikoresho byo mungo

Umuyobozi wa ADEPR mu ntara y’Amajyepfo Pasteur Karisa Jean Marie Vianney avuga ko nk’abantu bakorera Imana kandi bayoboye intama zayo, ko bagomba gukoresha uko bashoboye kugirango baragire intama z’Imana zibayeho neza.

Ubwo aba bakirisitu bashyikirizwaga aya matungo, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier,  yashimye aya matorero uburyo akomeje gufasha abakirisitu. Ndetse ngo ubu buka ari uburyo bwo kunganira Leta muri gahunda yayo yo kuremera abatishoboye hagamijwe kubateza imbere.

Uretse inka n’ihene zahawe aba baturage, banahawe ibiribwa birimo Kawunga, Umuceri, Amavuta, Ibishyimbo ndetse banahabwa za Matela zo kuryamira n’ibiringiti.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment