Nyamagab Akarere kari gusuzuma ibikorwa by’abafatanyabikorwa

Akarere ka Nyamagabe kari gusuzuma ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere ryako haba mu miryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta ndetse n’indi miryango ikorera muri aka karere.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, ngo iri suzuma rigamije kureba ko gahunda y’ibikorwa baba bariyemeje ari yo bashyira mu bikorwa, ngo kuko mbere yo gukora babanza bakerekana ibyo bazakora n’aho bazabikorera.

Ati: “Ikigamijwe rero ni ukureba gahunda y’ibikorwa baba baremeje iyo umwaka utangiye niba koko ari nayo inashyirwa mu bikorwa. Icyo dukora rero ni uguhuza gahunda y’ibikorwa yanditse ndetse n’ibyo dusanga biri mu baturage”.

Umuyobozi w’akarere akomeza avuga ko muri iri suzuma hanarebwa niba abaturage bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda iyi miryango iba yariyemeje, ngo kuko n’ubusanzwe byagakwiye kuba aribo bikorerwa.

Nyuma y’iri suzuma ngo hazatangwa inama hanafatwe ingamba ku buryo ibibazo bizaba byaragaragaye byakosorwa mu myaka ikurikiraho ndetse na gahunda y’ibikorwa izakorwa ubutaha izabashe kunozwa, abakora ibinyuranye n’ibiri muri gahunda bakagirwa inama hagamijwe umusaruro n’impinduka ku baturage iyo miryango ikoreramo.

Nyuma y’iri suzuma rigikomeza ngo hazakorwa raporo rusange hatangwa inama ndetse abasuzumwe bakamenyeshwa ibigomba gukosorwa bizaba byabonetse ndetse n’ibyo bashima haba mu mitegurire y’ibikorwa no kubishyira mu bikorwa, ngo kuko imiryango imwe ishobora kuba ikora ibintu neza ku buryo n’abandi babyigannye byarushaho gutanga umusaruro.

Kuri uyu wa mbere hasuzumwe imiryango itegamiye kuri leta ya American Refugee Committee (ARC) ishinzwe inyubako n’isuku, ADRA ishinzwe uburezi ndetse na African Humanitarian Action (AHA) ishinzwe ubuvuzi, iyi miryango yose ikaba ikorera mu nkambi ya Kigeme.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment