Abanyamadini barasabwa

Minisitire w’intebe, Dr Habumuremyi Damien, arasaba  abayobozi b’amadini n’amatorero gukora ibishoboka byose kugirango abakiristu bayoboye bafashwe mu mishinga ibakura mu bukene baharanira kwigira.

 

Minisitire w’intebe ubwo yitabiraga umuhango wo kwimika umwepiskopi wa diyosezi gatorika ya Kibungo yasabye abanyamadini n’amatorero kwita kubyatuma intama bayoboye ziteza imbere ku mubiri no kumutima.

 

Yakanguriye abanyamadini gushyiraho gahunda zifasha urubyiruko kwiteza  imbere rubasha kugira icyerecyezo n’indangagaciro nyazo z’idini n’izumunyarwanda, gukora ibishoboka byose kugirango abayoboke b’amadini bafashwe kwiteza imbere no kurushaho kwigira.

 

Yagize ati ”Abanyamadini n’amatorero barasabwa kugira uruhare rugaragara muri gahunda  zirimo guteza abayoboke b’abanyamadini gushaka ibisubizo bidasanzwe mu bibazo bahura nabyo ndetse n’iby’igihugu cyacu gifite harwanywa n’ubukene.”

 

Mu ijambo ryavuzwe n’umukirisitu uhagarariye abandi mu iyimikwa rya munsenyeri kuri uyu wa 20/07/2013, yavuze ko abakiristu mu maparuwasi agize diyosezi gatorika ya kibungo batangiye gahunda yo kwigira aho bahanga imishinga n’ibikorwa byunguka bibasha gutunga paruwasi badategereje inkunga ziva hanze.

 

Yagize ati ”Nubwo hari ibibazo usanze muri iyi diyosezi ntugire ubwoba kuko usanze abapadiri n’abakirisitu bafite imyumvire mishya bafite icyerekezo cyo kwiteza imbere, urugero ngo ni gahunda zo gukuraho  fibro-ciment ku mazu kandi abakiristu bayigeze kure hamwe  n’izindi.”

 

Nubwo abanyamadini n’amatorero basabwa ibi, mimisitiri w’intebe, Dr Habumuremyi Damien, yashimye ubufatanye bwa leta y’u Rwanda n’amadini arimo na kiliziya gatorika ndetse mu guteza imbere abanyarwanda, mu bikorwa by’ uburezi,ubuvuzi n’ibindi.

 

Kugeza ubu kiliziya gatorika ifite ibigo byinshi by’amashuri abanza, ayisumbuye ,amavuriro ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo n’ibigo by’imari iciriritse n’ibindi biteza imbere abo muri diyosezi  ya Kibungo.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment