Abakiristu gatorika ba diyosezi Kibungo  bari mu myiteguro yo kwimika munsenyeri wa bo Kambanda

Mugihe diyosezi  gatorika ya Kibungo yari imaze imyaka itari mike itagira umushumba, tariki ya 20/07/2013 uwuherutse gutorwa na papa Francois azimikwa ku mugaragaro.

Uzimikwa kumugaragaro kuba  umwepisikopi wa diyosezi ya Kibungo,ni Antoine Kambanda ,wahoze ayobora seminari nkuru ya Nyakibanda muri diyosezi ya Butare.

Amabendera arimo aya kiriziya gatorika(umuhondo n’umweru ndetse n’afite amabara y’ubururu n’umweru niyo atatee umujyi wa Ngoma kuva ahitwa Rond point kugera ku cyicaro cya diyosezi gatorika ya Kibungo.

Ubwo twahageraga bari mumyiteguro ku wa 19/07/2013, abakiristu ndetse n’abihayimana bari mumyiteguro ikomeye,batunganya aho ibi birori bizabera mu kibuga cya paroisse ya cathedral ya Kibungo.

Abana bo mu ishuri gatorika rya Kibungo “A” bavuomaga amazi bayasuka mu mbuga ngo bacubye ivumbi rihari.

Padiri mukuru wa paroisse Cthedral ya Kibungo,Ntezimana Jean Nepomusenti, mu misa ya mugitondo yo  ku itariki  19/07/2013,yasabye abakiristu  bari muri iyi misa ndetse n’abandi bantu ,kwakirana abashyitsi baturuka impande n’impande ku isi, umutima mwiza.

Yagize ati”Abashyitsi bari butugenderere mubakire mukeye ku mutima no kumubili, kandi mubakire mu kinyabupfura musanganwe. Ababayobozi muze kubayobora neza kandi n’umutima mwiza.”

Amahema intebe ndetse n’imodoka nyinshi ziganjemo iz’abapadiri baje gufasha mu kwitegura ibi birori nibyo byigaragarizaga buri wese unyuze mu muhanda uri iruhande rw’ahabera ibi birori byo kwimika munsenyeri mushya.

Munsenyeri Kambanda Antoine, asimbuye kuri uyu mwanya munsenyeri Bahujimihigo Kizito, weguye kuri uyu mwanya mugihe gito ahimuriwe avuye muri diyosezi ya Ruhengeri.

Diyosezi gatorika ya Kibungo ihawe munsenyeri mu gihe itorohewe n’igihombo irimo cy’ amafaranga arenga miliyoni  900. Imihango yo kwimika munsenyeri biteganijwe ko izatangira  kuri uyu wa 20/07/2013 saa tatu n’igice abakiristu basabwe ko saa mbili bazaba bahageze.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment