Abafite ubumuga bahawe utugare tubafasha mu ngendo bakora

Abantu bafite ubumuga bw’ingingo bo mu karere ka Muhanga bahawe n’umuryango mpuzamahanga wita ku bamugaye (Handicap international) amagare 50 kugirango abafashe mu ngendo bakora.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu muryango ngo iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa biteganijwe kuko ngo hari n’ibindi bisigaye byo gutanga amagare nk’aya mu turere cyane ko aya yavuye mu 120 agomba gutangwa.

Nk’uko bitangazwa na Hortense Umuhoza, ushinzwe ubukangurambaga muri Handicap international,  andi magare 70 azagenerwa abafite ubumuga batuye mu byaro.

Iki gikorwa kikaba cyaratewe inkunga na Handicap international, Rwanda Chapter ku bufatanye na World Vision ndetse n’umuryango w’abanyamerika wita ku bafite ubumguga Wheelchair Mission.

Umuhoza akomeza avuga ko benshi mu bafite ubumuga usanga nta bushobozi bafite bwo kwigurira amagare bigatuma bahora bateze abandi ngo babashe kugira icyo bimarira.

Umuhoza yagize ati: “twasanze abana benshi bafite ubumuga batajya ku ishuri kuko batabonye utugare tubafasha kujjyenda naho abantu bakuru bakagira ikibazo cyo kutitangirira ibikorwa byabateza imbere kuko babuze uko bajyenda”.

Bamwe mu bahawe utu tugare batangaza ko azabafasha mu buzima busanzwe cyane ko bamwe bari basanze bafite uturimo batangiye gukora ariko bikabagora kuko nta buryo bwo kujyenda bari bafite.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment