NYAGATARE: Idini cyangwa itorero rikwiye kuba umuyoboro w’ibyiza ku baririmo n’abari hanze yaryo. Ibi ni ibyavuzwe n’umuyobozi wa compassion Rwanda ndetse n’umuvugizi w’itorero  CELPAR mu Rwanda, Nyamurangwa Fred, ubwo bari mu muhango wo gutaha ibikorwa by’iri torero mu karere ka Nyagatare umurenge wa Karangazi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Atuhe Sabiti Fred, akaba nawe ashima ubufatanye amatorero agaragariza ubuyobozi bw’akarere, aho bufasha mu guhindura imibereho y’abagatuye.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abantu benshi barimo abasengera muri iri torero n’abatahasengera. Mu byishimirwa nkuko bitangazwa n’umushumba w’iri torero paroisse ya Karangazi Pastor Muteteri Odeth, ngo ni intambwe bamaze gutera aho batangiye basengera mu giti none ubu bakaba biyujurije urusengero.

Ku bufatanye n’umuryango compassion kandi hubatswe amashuli, uyu mushinga ukaba unabafasha kurihira abana batishoboye.

Nyuma yo kwakirwa n’amakorari atandukanye, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Atuhe Sabiti Fred ari kumwe n’abahagarariye iri torero, yafunguye ku mugaragaro uru rusengero,  ibyishimo bikaba byari byose ku bakirisitu baryo.

Kuba umuryango Compassion unyuza ubufasha bw’abatishoboye mu matorero ngo ni uko idini cyangwa itorero rikwiye kuba umuyoboro w’ibyiza  bibeshaho abantu nkuko byagarutsweho na Murigo Eugene ukuriye compassion Rwanda.

Ati “Ibikorwa nk’ibi bikwiye kunyuzwa mumatorero kuko ariyo miyoboro y’imibereho myiza y’abayagana.”

Mu butumwa bwatanzwe na Nyamurangwa Fred umuvugizi w’itorero CELPAR mu Rwanda, yashimye ubufatanye buranga umushinga Compassion ndetse n’inzego z’igihugu ,ubu bufatanye kandi bukaba aribwo bukwiye hagati y’amatorero kugirango bafatanyirize hamwe kubaka igihugu.

Kuba iri torero ryaraje gukorera aha kandi abahatuye bavugako ari iterambere ryabegereye, doreko ubu ryahise rinahageza umuriro, ibi byiyongera ku bundi bufasha butandukanye buhabwa abana n’imiryango yabo,nkuko mutsinzi Eduard umwe mu barerera aha yabitangaje.

Umuyobozi wa Compassion muri iyi Paruwasse Muganirizi Eric avuga ko hari kubabakwa ibyumba by’amashuli 6, hishyuwe Mituelle ku miryango 10,   bakaba banishyurira abanyeshuli 205 kuri iyi site mu gihe mu karere ka Nyagatare hose compassion ifasha abana basaga 4000.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment