Igihe twaba dufite ingo nzima, twagira n’igihugu kizima” – Musenyeri Mbanda

Umushumba w’itorero Angirikani, diyoseze ya Shyira, aravuga ko igihe abantu bitaye ku ngo zabo, bakimakaza urukundo n’ubwubahane, bakubaka ingo nzima bigatuma n’igihugu kirushaho kuba kizima.

Ubwo ku itariki 28/07/2013 hasozwaga igiterane cy’iminsi ine cyateguwe n’itorero EAR diyosezi ya Shyira, abagize imiryango itandukanye bemeje ko iki giterane cyageze ku ntego yacyo yo kubaka imiryango mizima.

Nk’uko bisobanurwa na Madame Chantal Mbanda, umufasha w’umushumba wa EAR – Shyira, akaba n’umuyobozi wa Mother’s Union umuryango wateguye iki giterane, avuga ko bagize iki giterane nyuma yo kubona ko amakimbirane y’abashakanye ateza ingorane zikomeye mu muryango.

Ati: “iki giterane twagiteguye tugitegurira abubatse ingo, kugirango Imana ishobore kuduhindurira amateka mu ngo zacu, ku mpamvu z’ibibazo, abantu batumvikana, amahoro macye, urukundo rucye no kwicana gusigaye kurimo mu bagabo na’bagore, abana ku babyeyi.. ibintu bibi satani yateje mu ngo”.

Umushumba w’itorero EAR diyoseze ya Shyira Musenyeri Laurent Mbanda, avuga ko ari iby’igiciro kwigisha abagize umuryango, kuko umuryango mugari, itorero rigari n’igihugu cyiza bigira isoko mu muryango.

Ati: “Inama natanga ni uko abanyarwanda bakwita ku ngo zabo, bakwita ku miryango yabo. Ni uko tudashobora kugira igihugu kizima, paruwasi nzima, igihugu kizima tudafite ingo nzima. Igihe twaba dufite ingo nzima, twagira na paruwasi nzima, diyosezi nzima n’ igihugu kizima”.

Iki giterane cy’iminsi ine, cyitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi bitanu baturuka mu makanisa yo muri diyosezi ya Shyira yo mu turere twa Gakenke, Nyabihu, Musanze na Burera.

Abitabiriye iki giterane, bavuga ko ibyo bize hari aho byabavanye n’aho byabagejeje, kuko bize ko bagomba kubera ingero abo babyara kugirango ejo habo hazabe harangwa n’umutuzo n’umubano uzira amakimbirane.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment