Ingurube nizo zahawe amakoperative

Ingurube nizo zahawe amakoperative

Amakoperative 6 y’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida n’abandi batishoboye yo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Giti, afashwa  na Croix Rouge y’u Rwanda yatewe inkunga  yo kwikura mu bukene ahabwa ingurube 220 zo kworora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Giti Bakomeza Jean D’Amour asanga koroza abaturage b’uyu murenge ingurube ari igikorwa kizateza imbere umurenge ayobora kandi akanizeza ubufatanye mu gukurikirana uko abazihawe bazorora kandi  ngo bamaze kubona isoko ry’umusaruro uzava ku bworozi bw’ingurube.

Ku ruhande rw’abagenerwabikorwa, Mukarusagara Budensiyana ashimira Croix Rouge y’u Rwanda kuko  ingurube nk’itungo ryororoka rizatuma atongera kubura ubwisungane mu kwivuza. Asanga bizamufasha kwikura mubukene kuko azahinga akeza abikesheje ifumbire ituruka ku ngurube.

Ruberwa Prosper ushinzwe servisi y’ubuzima muri Croix Rouge y’u Rwanda yagaragaje ibyiza bazakura mu bworozi bw’ingurube  nibaramuka bazifashe neza, harimo gukemura ikibazo cy’imirire mibi ndetse bakabona n’ifumbire ibafasha mu buhinzi bwabo.

Kuva uyu mushinga watangira gukorera mu karere ka Gicumbi umaze guteza imbere abanyamuryango bagize amakoperative biciye mu matungo bahawe ku buryo batangiye no kujya baziturira bagenzi babo.

Ayo matungo ni aje asanga izindi ngurube 39 n’inka 90 zamaze  guhabwa abanyamuryango b’ayo  makoperative.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment