Hakenewe ubufatanye hagati y’inzego zose, mu kurandura burundu ibiyobyabwenjye

Gahunda y’Ijisho ry’Umuturanyi mu kurwanya ibiyobyabwenjye

Ubufatanye bw’Amadini, Komite zo kurwanya ibiyobyabwenge n’Amashyirahamwe y’abaretse gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge ni igisubizo cyo kurandura burundu ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore mu Karere ka Gatsibo.

Ibi ni ibyatangajwe kuwa 26 Nyakanga uyu mwaka wa 2013, mu nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe kubufatanye n’Umuryango BARAKABAHO Foundation, ihuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo abakuru b’amadini urwego rwo kurwanya ibibyabwenjye mu Karere ka Gatsibo muri gahunda y’ijisho ry’umuturanyi n’ubuyobozi bwa Polisi mu Karere.

Iyi nama yari igamije kurwanya ikoreshwa ry’itabi n’ibiyobyabwenge ngo kuko ari ikibazo gikomereye isi n’abayituye, akaba ari nayo mpamvu hashyizwe imbaraga mu nzego nyinshi mu kurwanya iki kibazo.

Musenyeri wa Diyosezi ya Gahini Birindabagabo Alexis wari uyoboye inama mu kiganiro yatanze, yasobanuye ibikorwa byari biteganijwe muri Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi, avuga ko igice kinini kibasiwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku isi hose ari urubyiruko, ati:” mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu, byagaragaye ko umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge ugenda ufata intera”.

Mu bushakashatsi bwagaragajwe mu nama, bwakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Ishuri rikuru ry’Ubuvuzi rya Kigali (KHI), bwerekana ko 52,5% by’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 14 na 35 rukoresha ikiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi, nibura inshuro imwe mu buzima bwabo, ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko kubera akamenyero ko gukoresha ibiyobyabwenge, umuntu umwe muri cumi na batatu (7.46%) yabaye imbata y’inzoga.

Umuyobozi wa Police mu karere ka Gatsibo Chief Spt Sesonga Johnson, yasobanuriye abitabiriye inama ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge. Ati:” Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi, k’umurimo cyangwa umwuga umuntu yarasanzwe akora. Izindi ngaruka ziba kuri ejo hazaza h’umuntu. Hakaba ndetse n’ingaruka zijyanye no kutubahiriza amategeko”.

Inama yarangiye hafashwe imyanzuro ko gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ari inshingano ya buri wese, buri wese akaba Ijisho ry’Umuturanyi we mu guhagarika ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse no guhangana n’ingaruka zabyo.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment