amadini agira Uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Mgr Birindabagabo Alex (iburyo)umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani muri Diyosezi ya Gahini

Abaturage basaga 385 bo mu Karere ka Gatsibo, bareruye ku mugaragaro ko baretse kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kubera amasengesho, nk’uko bitangazwa n’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

Mgr Birindabagabo Alexis, umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani muri Diyosezi ya Gahini, yatangaje ko mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu myaka ine ishize hifashishijwe amadini, Diyosezi ya Gahini yagiye yibanda ku hacururizwa ibiyobyabwenge bikaba byaratumye abenshi bihana.

Birindabagabo ati: “Twarabasengeye tunasaba abemera kwihana Imana ikabababarira, icyaje gutangaza ni uko muri aka karere ka Gatsibo bariya 385 bagiye biyemerera ko babicuruzaga bagahita bihana kuzongera kubicuruza.”

Mgr Birindabagabo unahagarariye Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi rishinzwe ku rwanya ibiyobyabwenge mu gihugu, yongeraho ko abahindutse bari bafite amaguriro y’ibiyobyabwenge bayahinduye ahacururizwa ibiribwa.

Nubwo bigaragara ko hari abagenda bahinduka, ubuyobozi bwatangaje ko umwaka ushize bufatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu mezi ane yari gukurikiraho, bari kuba barangije kurandura ibiyobyabwenge mu gihugu hose muri iyi gahunda yiswe “Ijisho ry’umuturanyi”.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment