Abagize Forum y’amadini n’amatorero barasabwa uruhare rwabo mu kurandura ibiyobyabwenge

Perezida wa Forum y’amadini mu Karere ka Gatsibo Mukarage Philbert

Kurandura burundu ibiyobyabwenge no kuba Umujyanama ku bijyanye n’imigendekere myiza ya gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenjye mu Karere ka Gatsibo, nibyo byasabwe abayobozi n’abagize Forum y’amatorero n’amadini mu Karere ka Gatsibo.

Mu nama y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa 11 Nyakanga uyu mwaka wa 2013, uhagarariye Forum y’Amadini mu Karere ka Gatsibo Pasiteri Mukarage Philbert yasobanuye ibyiza byo gukorera hamwe hunguranwa n’ibitekerezo ku mikorere ya Forum muri rusange.

Pasiteri Mukarage yongeye kandi kwibutswa abari bitabiriye inama, inshingano 7 bagejejweho n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, mu nama yaherukaga kuba kuwa mbere tariki ya 10 Kamena 2013.

Muri izo nshingano harimo; gushishikariza abayoboke babo umumaro wo gufatana urunana mu kwiyubakira Akarere, gucengeza mu miryango imitekerereza mizima ituma bamererwa neza, batera imbere kandi bateza imbere Akarere, gusenga cyane, gukora cyane hagamijwe iterambere no guhuza abaturage haharanirwa imibereho myiza, Ubuzima, Uburezi, ishoramari, kwigira ngo kuko byuba Akarere.

Inama yarangiye inteko rusange yemeje igenamigambi rya Forum y’amadini mu iterambere ry’Akarere Nyakanga 2013-Kamena 2014, abitabiriye inama bakaba bashimiye ubuyobozi bw’Akarere kuba bwarabahaye inshingano ndetse bakungurana ibitekerezo ku mikorere n’imikoranire hagati y’amadini n’amatorero mu kurwanya ibiyobyabwenge.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment