Gashora Imiryango 28 y’abarokotse Jenoside yatewe inkunga mu rwego rwo kubafasha kwigira

Abarokotse Jenoside n’imfashanyo bahawe

Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta ishinzwe kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (RNGOF on AIDS&HP) ryasuye imiryango 28 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kubafasha kwigira.

Igikorwa cyo gusura iyi miryango ituye mu mudugudu wa Dihiro, Akagari ka Ramiro umurenge wa Gashora Akarere ka Bugesera, kitabiriwe n’abagize iri huriro.

Murenzi Jean Marie Vianney, umuyobozi w’umurenge wa Gashora yagaragarije abo bashyitsi ishusho y’ubuzima bw’iyi miryango, aho yagarutse ku kibazo cy’amazu yabo akeneye gusanwa,

Yagize ati “ iyo tubonye abantu nkaba baza kudufasha kurushaho kwigira biha ingufu iyi miryango maze ikabasha kwiyubaka”.

Umuyobozi w’ihuriro rya RNGOF/AIDS&HP, Dr Kanani Prince Bosco yavuze ko baje bahagarariye imiryango igera ku 160 irwanya SIDA n’izindi ndwara ndetse no guteza imbere ubuzima muri rusange.

 “iri huriro ryanemeje ko ku wa 25/7/2013 itsinda ry’abatekenisiye ba RNGOF on AIDS&HP bafatanyije n’ubuyobozi bwa Leta bazongera gusura iyi miryango yasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bigire hamwe icyakorwa mu kubafasha kwiteza imbere ku buryo burambye”.

Umwe mu babyeyi bahawe iyo nkunga witwa Mukarugira Odette yashimye uburyo bakomeje kwitabwaho bizera ko n’ibindi bibazo bibugarije bizakemuka.

“ mbere uko twatangiye dufite ibibazo sibyo dufite ubu kuko bimaze kugabanuka uko imyaka igenda iza, kandi ndashima leta n’abafatanyabikorwa bayo ibikorwa byiza nk’ibi badukorera”.

Habyarimana Antoine wari uhagarariye IBUKA mu rwego rw’umurenge yagize ati “Turabashimye kandi tubikuye ku mutima, twasanze mwuje urukundo kwegera umuntu byonyine ukamuha inama n’ibya agaciro ukagerekaho n’iyi nkunga mwatuzaniye”.

imiryango 28 y’abarokotse Jenoside yatewe inkunga mu rwego rwo kubafasha kwigira

Amwe mu mazu batuyemo yatangiye kwangirika

 Ati “ tubasezeranije ko tuzakomeza kwibumbira hamwe, tuzakomeza kuba umwe kandi ntawuzaducamo ibice, dufashijwe n’ubuyobozi bwacu buduhora iruhande inama mutugiriye tugiye kuzishyira mu bikorwa”.

Iri huriro rikaba ryarabashije gufasha iyi miryango kubona ubwisungane mu kwivuza ndetse n’inkunga bahawe na FARG izabafasha korora amatungo magufi.

Imiryango yitabiriye icyo gikorwa irimo ARAMA, Strive Foundation, SINAPISI, Rwanda Red Cross ,FVA, AEE, Barakabaho Foundation, RAPP na CREDI.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment