NYAGATARE-Indangagaciro za gikristu, no kuba intangarugero mu bikorwa byiza, ni bimwe mu byakanguriwe abakristu b’itorero ADEPR mu karere ka Nyagatare mu ruzinduko rw’umuvugizi w’iri torero mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare butangaza ko bushima uruhare rwa ADEPR mu mibereho myiza y’abaturage n’iterambere rusange.

Nk’uko bitangazwa na Pasteur Sibomana Jean, umuvugizi w’amatorero ya pentecote mu Rwanda, ngo umukristu agomba guharanira ko mugenzi we abaho nta kimuhungabanya.

Ashingira ku kuba umuntu yararemwe mu ishusho y’Imana, akaba ashimangira ko urukundo ari rwo rugomba kuranga umuntu by’umwihariko umukristu, Pasteur Sibomana Jean yashimangiye ko abakristu ba ADEPR bagomba kugira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu ngo, akunze kuvamo n’impfu.

Ibi kandi ngo bikwiye kujyana no kuba intangarugero muri gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage nka mutuelle de santé n’ibikorwa by’isuku.

Nkuko byagaragajwe na Pasteur Rwigema Donatien uyoboye itorero rya ADEPR mu karere ka Nyagatare, ngo muri gahunda bafite harimo guhugura urubyiruko rukava mu biyobyabwenge, kwigisha abubatse hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Gusa hakaba hifuzwa ko ubuyobozi bwa leta bwashishikariza abaturage by’umwihariko abatazi gusoma no kwandika kugana amasomero, dore ko ubu habarirwa agera ku 143 yashyizweho n’itorero ADEPR hagamijwe guca ubujiji mu baturage.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare butangaza ko kugeza ubu bwishimira itorero ADEPR, nk’umufatanyabikorwa mu iterambere ryako.

Ntukanyagwe Antoine mu izina ry’umuyobozi w’akarere, akaba yashimye umuhigo w’inzu 13 iri totrero ryatangiye kubaka, rigamije gucyemura ibibazo by’amacumbi ku barokotse genocide yakorewe abatutsi, n’abatishoboye muri rusange.

Muri rusange, ari itorero ADEPR n’ubuyobozi bwa leta, batangaza ko bafite imikoranire myiza hagamijwe ko umuturage wa Leta, ari na we mukristo w’itorero agira imibereho myiza.

Uru ni urugendo rwakozwe, ubuyobozi bwa ADEPR bugamije gushimira abakristu, ku ruhare bagize mu gusengera iri torero, rikava mu bibazo byariranze mu minsi ishize.

Nyagatare kabaye aka gatandatu mu turere turindwi tumaze gusurwa n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu ntara y’uburasirazuba, nyuma y’imivugururie y’inzego z’iri torero, aho kugeza ubu hariho ubuyobozi bwaryo mu karere, kimwe n’indembo ubu zingana n’intara.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment