Mu rwego rwo kurwanya no guca burundu indwara ziterwa n’imirire mibi, umushinga HIGA UBEHO uterwa inkunga na USAID binyujijwe mumiryango itandukanye ikorera mu Rwanda bahagurukiye kwigisha abaturage kubona ibyibanze byifashishwa mumafunguro ndetse no kubigisha uko bitegurwa nk’ifunguro ryuzuje intungamubiri.

Muri urwo rwego, abahuza bashinzwe gufasha abaturage mumirenge bahugurirwa gutegura amafunguro atandukanye nabo bakabyigisha abaturage muri gahunda zitandukanye nk’imiganda, akagoroba k’ababyeyi n’izindi.

Ababbyeyi bigishwa gukora imitobe mumbuto n’imboga

Ababbyeyi bigishwa gukora imitobe mumbuto n’imboga

Mu karere ka Ngororero, izo gahunda zirebana no guhinga kijyambere, kwita kwisuku n’isukura ndetse no gutegura amafunguro bikorwa binyujijwe muri Critas ya diyosezi ya Nyundo ndetse no mu itorero ADEPR rikorera muri ako karere, bikaba byaratumye indwara ziterwa n’imirire mibi zigabanuka nkuko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage abihamya.

Nzamurambaho Innocent, umukozi w’umushinga DUHAMIC-ADRI ushyira mubikorwa gahunda za HIGA UBEHO mu karere ka Muhanga akaba avuga ko ubu, benshi mubaturage batacyitiranya kurya byinshi no kurya neza, ahubwo bakaba bazi gutegura amafunguro yuzuye bakoresheje ibyo bahinga mumirima yabo nka Soya, imboga zitandukanye n’ibindi, kandi bakanigishwa guhinga bya kijyambere.

Nyiraminani seraphine wo mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga avuga ko mugace atuyemo hagaragaraga abana benshi barwaye bwaki ariko nyuma yo gutangira kwigisha abaturage izo gahunda ubu imibare ikaba yaragabanutse ndetse abana barwaye bwaki ngo ntibakiboneka.

Abahugurwa bigishwa no guteka

Abahugurwa bigishwa no guteka

Kimwe mubigaragaza ko abo bahuza bafata neza ibyo bigishwa ni uko bamwe muribo aribo banahugura bagenzi babo bashyashya, bakaba banabikora mungo zabo murwego rwo kwerekera abaturage. Ibi babidutangarije ubwo twabasangaga bigishanya gutegura amata ya soya, tofu, imitobe itandukanye n’ibindi.

Kubwe, Nsabimana Jeannne d’Arc, umwe mubahuza bakorera mu karere ka Ruhango akaba ageze kurwego rwo guhugura abahuza bashya avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubafashije kubonera hamwe abaturage bafite ikibazo cy’imirire mibi maze bakigishwa, indwara ziterwa nayo ngo ntizatinda gucika burundu.

 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment