Inka ntigomba kugira akamaro uyihawe gusa- MugeniVis mayor wa Ruhango Mugeni Jolie Germaine aha abaturage inka zatanzwe na RDS

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’amaturage mu karere ka Ruhango Mugeni Jolie Germaine, avuga ko umuturage uhawe inka atagomba kumva ko ari iye wenyine. Ahubwo ngo icyo aba agomba gukora ni ukuyifata neza ikagirira umumaro n’abndi baturanye.

Ibi Mugeni yabitangaje tariki ya 30/05/2013 ubwo abaturage batishoboye bo mu murenge wa Kinihira na Ntongwe mu  karere ka Ruhango bahabwaga inka n’umuryango RDS “Rwanda Development Solution”

Mugeni yagize ati “ ntabwo uzaha umuntu inka ngo umuturanyi we azarwaze bwaki, icyo tubasaba rero ni uko bagomba kwita ku matungo baba bahawe kugira nabo bazagirire neza abandi nk’uko nabo baba bayigiriwe”

Uyu muyobozi kandi akomeza anashimira ibikorwa bya bamwe mu bafanyabikorwa bikomeje kunganira abaturage. Akavuga ko Leta nayo ntako itagira kugirango iteze imbere umuturage, ariko nanone ngo ntiyabyigezaho yonyine.

Aba baturage bahawe inka zigera kuri 12, bavuze ko nabo icyo bagiye gukora ari ukuzifata neza, bityo bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere imiryango yabo. Bakaba bavuga ko bari bugarijwe n’ikibazo cy’ubukene, ariko ngo iri tungo bahawe rigiye kubabera umuyoboro w’iterambere.

Mukabugingo Lydia umwe mu bahawe inka utuye mu murenge wa Kinazi, yavuze ko nta tungo yagiraga, iri ahawe ngo rigiye kumufasha kwita ku bana be ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.

Umuryango RDS, ukaba umaze koroza abaturage benshi mu karere ka Ruhango, ukaba umaze kuboroza amatungo arimo inka n’ingurube.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango Gatsinzi Fidel, avuga ko boroza umuturage itungo bitewe n’iryo we yihitiyemo. Intego y’uyu muryango ngo n’uko uzajya kuva muri aka karere nta muturage ukirangwaho ubukene.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment