Muri gahunda ngarukamwaka umushinga w’abadage witwa Welt Hunger Hilfe benshi bazi ku izina rya Agro- Action Allemande kuri uyu wa gatanu tariki 21/06/2013 waremeye uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 utishoboye utuye mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

welAbakozi b’umushinga Welt Hunger Helfe binjiza mu nzu bimwe mubyo bari bamuzaniye

Abakozi b’umushinga Welt Hunger Helfe binjiza mu nzu bimwe mubyo bari bamuzaniye

Uwo mukecuru waremewe yitwa Mukankundiye Felecita akaba yibana mu nzu ya wenyine hamwe n’abana be babiri yasigaranye nyuma y’uko umugabo we yari amaze kwicwa muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Mu mibereho ye ya buri munsi avuga ko atunzwe no guca inshuro ariko ngo kubera intege nke z’umubiri n’ubumuga yasigiwe na jenoside ubu bisigaye bimunanira nk’uko ubwe yabitangaje.

 

Ubwo abakozi b’umushinga Welt Hunger Hilfe bamugeragaho iwe mu rugo bamuzaniye bimwe mu biribwa kimwe n’ibindi bikoresho byo mu rugo.

Bimwe mu byo bari bamuzaniye bigizwe n’umuceli, isukari, amasabune, amavuta yo gutekesha hamwe n’amafaranga ibihumbi 20 yo mumufasha mu tuntu duto yakenera muri urwo rugo rwe.

Usibye ibyoyahawe abakozi b’uwo mushinga barateganya no kuzamwubakira inzu yo kubamo ku buryo basize batanze amabati 48 yo kuzayubakisha mu mudugudu kugira ngo nawe ashobore gutura neza yegeranye n’abandi.

Agaragaza ibyishimo bye yatewe n’icyo gikorwa bakoze cyo kumuremera yagize ati: “Nejejwe no kubona abantu bangana namwe bafashe inzira bakaza kuntera ingabo mu bitugu. Rwose Imana izabasubirize aho mwakuye”

Yakomeje asobanura ko kuva aho jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda irangiriye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo butigeze bumutererana bityo aboneraho gushima ibikorwa leta igenda imukorera kimwe n’abandi bacitse ku icumu rya jenoside batishoboye muri rusange.

Kubwimana Audace umuyobozi wungirije w’uwo mushinga ku rwego rw’igihugu yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye bakorera icyo gikorwa mu karere ka Nyanza ari uko ariho hantu bafite icyicaro ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo kandi ngo nta bindi bikorwa byinshi bahafite ugeranyije n’utundi turere bakoreramo.

Yagize ati: “ Mu tundi turere tuhafite ibikorwa bijyanye no gufata neza ubutaka dukamura ibishanga ariko mu karere ka Nyanza usibye kuhagira ibiro nta bindi bikorwa tuhafite rero niyo mpamvu twifuje kugira umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside utishoboye tugenera ubufasha”

Uwo mukecuru yareweme n’abakozi ba Welt Hunger Helfe nyuma y’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bwari bwaramutoranyije nk’umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside uhabarizwa ukeneye ubufasha kurusha abandi.

Buri mwaka ibikorwa nk’ibyo byo gufasha bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside batishoboye babikorera mu turere dutandukanye bakoreramo nk’uko Kubwimana Audace yakomeje abitangaza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bwari buhagarariwe na Mukeshimana Celine ubusanzwe akaba ashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo murenge yavuze ko yishimiye ubufasha umushinga wa Welt Hunger Hilfe watanze kuri umwe mu baturage baho.

Mu Ntara y’amajyepfo umushinga Welt Hunger Hilfe ukorera mu turere twa Muhanga, Ruhango na Huye ibikorwa byo gukamura ibishanga kugira ngo bibyazwe umusaruro ndetse no kubakira abaturage inganda nto zitunganya ibikomoka mu buhinzi.


 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment