Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kuzirikana akamaro k’amata abana biga mu rwunge rw’amashuli rwa Mubuga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bawifurijwe tariki 31/05/2013 bahabwa amata na PROXIVET –SUD ariwo mushinga ushinzwe guteza imbere serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo bwegereye abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo.

PROXIVET hamwe n’abana bizihije umunsi mpuzamahanga w’amataBuri mwana yahawe amata

Abana bose uko ari 907 biga muri icyo kigo bagezweho n’uwo munsi bahabwa amata y’ikivuguto cy’uruganda rwa Nyabisindu ndetse n’amandazi yo kuyafatisha maze bararya baranywa kuri buri munyeshuli.

Icyo gikorwa cyabimburiwe no gutanga inyigisho ku banyeshuli biga mu rwego rw’amashuli rwa Mubuga bakangurirwa akamaro amata afitiye imibiri yabo ndetse n’abantu bakuru batibagiranye.

Muri izo nyigisho basobanuriwe ko amata ari ikinyobwa gikungahaye mu ntungamubiri ngo ibyo bikaba bituma umwana wayanyoye akura mu bwenge no mu gihagararo kurusha undi mwana utaragize amahirwe yo kuyanywa.

Bageze naho bashingira ku mvugo z’abanyarwanda bo hambere bavuga ko umwana wanyoye amata atayoberana ngo kuko arangwa n’imbavu ndende.

PROXIVET hamwe n’abana bizihije umunsi mpuzamahanga w’amata1Aha abana bahabwaga inyigisho ku kamaro k’amata

Dr Bimenyimana Désiré ukuriye umushinga PROXIVET mu Ntara y’amajyepfo kimwe na Martin Steel uhagarariye mu Rwanda umuryango w’abaganga b’amatungo batagira umupaka basobanuye amata afite imyunyu ngungu nka Calcium ifasha amagufa hakaniyongeraho n’izindi ntungamubiri nyinshi zitandukanye.

Bafatanyije mu kwibutsa abo bana ko bagomba guhabwa amata ndetse no kumva ko ari uburenganzira bwabo batagomba kuvutswa uko byagenda kose n’ababyeyi cyangwa abandi bantu bishingiye kubarera bakabafata nk’ababo mu miryango nyarwanda.

Icyakora abo bana banabwiwe ko n’ubwo ibyiza by’amata mu mubiri ari ntagereranwa ku rundi ruhande ashobora kuba mabi mu gihe atateguranwe isuku ihagije cyangwa yavuye ku nka ifite uburwayi.

Mu byo abo bana basabwe harimo kwitwararika isuku y’amata yaba ku mukamyi wayo aho yateguriwe gushyirwa ndetse n’inka ubwayo yayatanze kugira ngo hirindwe ingaruka mbi ashobora kugira mu mubiri w’umuntu mu gihe adafite ubuziranenge.

Ku ruhande rw’abana bagaragaje impungenge zitandukanye bamwe bavuga ko batayabona nk’uko bikwiye mu miryango bavukamo abandi bavuga ko  hari bamwe mu babyeyi babo bayasimbuza ibindi bintu bidafite akamaro kuri bo cyane cyane nk’inzoga bahabwa kandi bakiri abana.

Bashingiye ku nyigisho bahawe z’akamaro k’amata abana bo ubwabo bifuje ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bugamije kumvisha imiryango yabo akamaro kayo ndetse n’ababyeyi babo bagatozwa kuyanywa ngo kuko amata meza iyo yateguranwe isuku nta ngaruka mbi agira ku mubiri w’umuntu wayanyoye.

Ubusanzwe munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’amata wizihizwa tariki 1/06 buri mwaka ukaba warashyizweho n’umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa kugira ngo abatuye isi bose barusheho kumenya akamaro kayo mu mubiri w’umuntu.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment