Nyanza: Abana n’abagore banyweshejwe amata banasabwa kuyakunda

Mu rwego rwo gushishikariza abantu kunywa amata bitewe n’intungamubiri ziyihishemo abana n’abagore bonsa kimwe n’abatwite bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza banyweshejwe amata banasabwa kuyakunda.
Abana banyoye amata ubona ko bayishimiye
Ibyo byakozwe tariki 25/06/2013 n’umushinga w’abanyamerika witwa USAID Ejo Heza ubwo watangizaga ubukangurambaga bw’amezi atatu bugamije gushishikariza abantu batandukanye kunywa amata. Muri ubwo bukangurambaga abana n’abagore bonsa kimwe n’abatwite bahawe amata y’inshushyu ndetse banasobanurirwa umumaro wayo mu mubiri w’umuntu.

EMMY Davis umuyobozi wa USAID Ejo heza mu Rwanda akaba ari nayo yatangije ubwo bukangurambaga yavuze ko amata afitiye akamaro umubiri w’umuntu bityo asaba ko yanyobwa na buri wese. Yanenze umuco uriho mu miryango imwe n’imwe y’abanyarwanda yo kugurisha amata yose ntihagire ayo basigira abana ngo kuko afite intungamubiri zihanitse zirimo na Calcium ikomeza amagufa.
Abana b’abanyeshuli baje ari benshi ngo biyumvire icyo amata abamariye mu mubiri

m_7

Uyu muyobozi wa USAID Ejo heza ikorera mu Rwanda kimwe n’abafashe amagambo bose bagarutse ku byiza biboneka mu mata ndetse basaba buri wese kuyakunda no kuyakundisha abandi.

Kagabo Andrew umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubworozi bw’inka mu kigo gishizwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB yahumurije imiryango itaragerwaho na gahunda ya Girinka munyarwanda asobanura ko mu bya vuba aha ngaha nabo bazazihabwa.
Yagize ati: “Abantu bose bashyizwe ku rutonde ko bagomba guhabwa inka muri gahunda ya Girinka bazayibona rero nta mpungenge zihari z’uko hari abazazibura”.
Aha akaba yasubizaga bamwe mu baturage bavuga ko ubukene no kutagira inka mu rugo aribyo bituma batanywa amata ahubwo bagahitamo kwinywera ibindi binyobwa bibonetse hafi yabo nk’igikatsi, igikage, urwangwa n’ibindi rimwe na rimwe bibagiraho n’ ingaruka nk’urugero’inzoga z’inkorano.
Nyuma yo kuvuga ibigwi by’amata abana bato, abagore bonsa kimwe n’abatwite bahawe inshyushyu y’uruganda “Inyange” maze buri wese ayigotomeraho arijuta.
Ibyo byiciro by’abantu bahawe amata hasobanuwe ko aribyo biba biyakeneye bitewe n’uburyo bw’imiterere y’imibiri yabo. Bagize bati: “Umwana wanyoye amata akura mu bwenge no mu gihagararo umugereranyije n’undi atarigeze ayahabwa ku buryo buhagije cyangwa se utaranayahawe”

m_6

Hanabaye n’umwanya wo kukanyuzaho mu mudiho wa Kinyarwanda
Kayitesi Immaculée Visi perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yibukije abitabiriye ubwo bukangurambaga ku mata ko kuva na kera amata yahabwaga icyubahiro mu muryango nyarwanda.
Asobanura iby’agaciro amata yahabwaga ndetse n’ubu akaba akigahabwa yavuze ko guha umwana amata cyangwa n’undi wese ari nko kumuha umugisha. Yasoje avuga ko gushishikariza abantu kunywa amata bijyanye na gahunda yo guca imirire mibi yo ntandaro ya Bwaki iboneka hamwe na hamwe mu cyaro.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment