Compassion International Organization trains people on children rightsUmuryango Compassion International urahamagarira inzego zose kwita ku burenganzira bw’umwana, by’umwihariko hirindwa imirimo mibi ibakoreshwa.

Ibi byasabwe n’Umuhuzabikorwa w’uyu muryango mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, Havugimana Flavien, ubwo  kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28/06/2013 yaganiraga n’inzego zose zo mu karere ka Nyamasheke zifite mu nshingano kwita ku burenganzira bw’umwana.

Abitabiriye aya mahugurwa ni abayobozi b’amadini akorana na Compation International, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge yose, inzego z’umutekano ndetse n’abashinzwe ubugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Nyamasheke.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango Compassion International mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, Havugimana Flavien yavuze ko Compassion nk’umuryango ufite inshingano nkuru yo kwita ku bana no guharanira ahazaza heza habo wahagurukiye kurwanya ikintu cyose cyabangamira uburenganzira bwabo; bityo agasaba inzego zose gukora ibishoboka kugira ngo umwana w’Umunyarwanda azabashe gukura neza azi uburenganzira bwe kandi azi kubuharanira.

Umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyamasheke, Nyirabambanza Clementine yasobanuriye abitabiriye aya mahugurwa ku mirimo mibi ikoreshwa abana kandi abaha ubutumwa bw’uko mu nzego zose bakwiriye kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, by’umwihariko birinda gukoresha abana bato mu mirimo yo mu ngo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine yabwiye abanyamadini n’abashinzwe imibereho myiza ko bakwiriye gukaza ingamba zo kuzamura imibereho myiza y’umwana hubahiriza uburenganzira bwe. Yagize ati “uko umwana azaba ejo, nitwe tubitegura”. Ku bw’ibyo, ngo kugira ngo bigerweho bisaba ko abantu bose baharanira imibanire myiza yo mu miryango kugira ngo ba bana babashe gukura neza kuko iyo mu rugo hari imibanire mibi, byanze bikunze bibangamira uburenganzira bw’umwana.

Pasteur Kacyira Jeremie ushinzwe imishinga mu muryango Compassion International mu turere twa Nyamasheke na Rusizi yavuze ko nk’abanyamadini bagiye kongera ubufatanye basanzwe bagirana na leta kugira ngo bigishe abantu kubahiriza uburenganzira bw’umwana kandi bakazajya bakurikirana bakamenya ko byubahirijwe koko.

Ubuyobozi bwa Compassion buvuga ko kwita ku bana bato ari ugutegura u Rwanda rwiza rw’ahazaza kugira ngo abo bana bakurane uburere n’ubuzima bwiza buzabashoboza kwibeshaho no gukomeza kubaka igihugu cyubahiriza uburenganzira bw’abana.

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment