barasabwa kurwanya ibiyobyabwenge

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Superintendant Francois Segakware  arasaba abayobozi b’amadini akorera mu karere ka Nyamasheke ndetse n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge igize aka karere kurwanya ibiyobyabwenge, by’umwihariko babirinda abana.

Ubu butumwa Supt. Segakware yabutanze kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28/06/2013 mu nama yateguwe n’Umuryango Compassion International igamije kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ndetse n’ibindi bibi bibakorerwa.

Supt. Segakware yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage kuba ku isonga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu bana kugira ngo babashe gukura neza batangiritse mu bwenge bwabo.

Supt. Segakware yasobanuriye abitabiriye iyi nama imiterere y’ibiyobyabwenge ndetse n’uburyo byangiza uwabifashe by’umwihariko iyo abifashe akiri muto.

Ku bw’ibyo, nk’abantu bafite mu nshingano uburere n’ubuyobozi bw’abana, ngo ni byiza ko bafata ingamba zikaze zo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kugira ngo abana b’u Rwanda babashe gukurana uburere bukwiriye Umunyarwanda kandi buzabashoboza kubaka igihugu mu gihe bazaba bamaze gukura.

Supt Segakware yongeye kwibuta ko hari ibihano biteganyirizwa abantu bakoresha n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge kandi ababishoramo abana bakaba batihanganirwa.

Uyu muyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke akaba yasabye ubufatanye bwa buri wese mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge kugira ngo bicike burundu.


 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment