Nyamagabe: Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije ibikorwa byawo mu nkambi z’impunzi zo mu Rwanda.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/06/2013, umuryango wa Bibiriya mu Rwanda watangije ku mugaragaro ibikorwa uzakorera mu nkambi z’impunzi zose zo mu Rwanda birimo; kwigisha gusoma, kwandika no kubara, gukumira no gukiza ibikomere by’ihungabana, ndetse no kwamamaza bibiriya mu mpunzi, umuhango wo gutangiza ibyo bikorwa wabereye mu nkambi ya Kigeme icumbikiye abanyekongo basaga ibihumbi 18.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba n’umushumba w’itorero Angirikani diyosezi ya Kigeme, Musenyeri Mvunabandi Augustin, ngo nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari impunzi nyinshi ziva mu mahanga ndetse n’iz’abanyarwanda zitahuka, umuryango wa bibiliya mu Rwanda wiyemeje gutanga umusanzu mu kubamenyesha Imana, kuvura ibikomere by’ihungabana baba baratewe n’ubuzima bubi bw’ubuhunzi ndetse no kubavana mu bujiji ngo batekereze ku buzima bwabo bw’ejo hazaza.
Ati: “Umuryango wa bibiliya mu Rwanda wiyemeje gutanga bibiliya ku bantu bafite inyota y’ijambo ry’Imana kuko ariryo ntwaro ikomeye yo gusubiza icyizere cyo kubaho abagitaye kubera ibibazo binyuranye, gutanga umusanzu mu gukumira no gukiza ibibazo by’ihungabana no gutanga umusanzu wigisha abantu bakuze gusoma kwandika no kubara”.
Izi gahunda umuryango wa bibiliya mu Rwanda ugiye gufasha mu nkambi ngo zari zikenewe kuko nta kintu na kimwe wakora utiragije Imana, kuba aho impunzi z’abanyekongo zaturutse kwiga bitari biteye imbere, ndetse no kuba baranyuze mu ntambara n’ibindi bibazo byinshi ngo bivuga ko bafite ihungabana ku buryo bakeneye ubufasha mu isanamitima nk’uko bitangazwa na Karembera Benjamin, umuyobozi w’inkambi ya Kigeme.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye umuryango wa Bibiliya ko ibikorwa bahisemo gufasha impunzi ziba mu nkambi ari ibikorwa bikenewe kandi bizabafasha mu buzima babayemo bw’ubuhunzi.
Izi gahunda umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uzazikorera mu nkambi z’impunzi za Kigeme, Kiziba, Gihembe na Nyabiheke, ndetse n’inkambi zakira abanyarwanda batahuka za Nkamira na Nyagatare.
Hazahugurwa abantu bazafasha abandi kuva mu bujiji no gukumira no kuvura ihungabana mu nkambi zose, ndetse hanatangwe bibiliya, ibikoresho n’imfashanyigisho haba ku barimu n’abanyeshuri.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment