Amazi meza yegerejwe abaturage kuburyo bitabafata ingendo bajya kuyashaka

Amazi meza yegerejwe abaturage kuburyo bitabafata ingendo bajya kuyashaka

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu Sahunkuye Alexandre, abegerejwe amazi meza kugeza ubu bavuye kuri 20% none basaga 75%.

Impamvu nyamukuru akaba ari umushinga WASH ,waje gukorera muri ako karere. Sahunkuye avuga ko bari kuri 20%. Nyuma y’imyaka yenda kugera kuri 4 umushinga WASH ukorera mu karere ka Nyabihu, umubare w’abegerejwe amazi meza ukaba warazamutse ugasaga 75%.

Sahunkuye avuga ko kuzamukaho akarenze 50% ari ibintu byo kwishimira, ari nayo mpamvu ashimira cyane umushinga WASH ku ruhare wagize rukomeye cyane. Yongeraho ko abaturage basaga ibihumbi 100, begerejwe  amazi meza.  Imirenge y’amakoro n’indi bitari byoroshye ko ibona amazi meza akaba yaragiye ahagera.

Mu mirenge yadutangarije, harimo umurenge wa Kabatwa, Bigogwe, Rurembo, Jomba, Jenda na Shyira yagejejweho amazi meza bityo abaturage bakabona amazi meza bitabagoye. Yongeraho ko kuvuga ko babona amazi meza bitabagoye,ari ukuyavoma ahatarenze metero 500 avuye aho atuye.

Ingaruka nziza zo kubona  amazi meza n’ibindi bijyanye n’isuku zarigaragaje

Tumubajije uko we nk’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abona ibikorwa by’umushinga WASH n’icyo byamariye abaturage,Sahunkuye avuga ko byagize akamaro kanini cyane.

Yongeraho ko indwara ziterwa n’umwanda n’amazi mabi zirimo impiswi n’izindi zagabanutse hirya no hino mu mavuriro muri ako karere ku buryo umubare w’abazirwara wagabanutse cyane.

Ikindi kandi ngo isuku n’isukura byateye imbere bitewe n’ubukangurambaga butandukanye ku isuku n’isukura WASH yagiye ibafasha gukora. Uretse kwegereza amazi abaturage,WASH ikaba yaranakoze ibikorwa nko kubakira ubwiherero bwujuje ibyangombwa ibigo by’amashuri aho avuga ko ibirenga 29 byabwubakiwe, Wash ikaba yaratanze ibigega bifata amazi n’ibindi.

Ibi byose bikaba byarazamuye isuku n’isukura muri aka karere. Liliane,ni umwe mu baturage batuye mu murenge wa Mukamira,avuga ko WASH yabafashije cyane kuko bavomaga kure cyane ahitwa Ngando,bikabatwara igihe kandi atari n’amazi meza. Akaba avuga ko WASH yarebye kure.

 

 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment