Mubirori byo gusoza ibikorwa by’umushinga “Ibyiringiro” wa diyosezi gaturika ya Nyundo ibinyujije muri Caritas (Karitasi) kunkunga y’ ikigega cy’abanyamerika gitsura amajyambere, byabaye kuri uyu wa 27 Kamena 2013, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwashimye iterambere uwo mushinga wagejeje kubaturage.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mukarere ka Ngororero Nyiraneza Clotilde akaba avuga ko ingo 1030 zafashijwe n’uwo mushinga mugukora ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere murwego rwo kurwanya imirire mibi, batozwa ibikorwa by’ibanze byo kwita kubuzima bw’abarwayi ndetse no mumishinga itandukanye.

Uyu mushinga wari umaze imyaka 5 wari ugamije ahanini gufasha abantu babana n’ubwandu n’abafite ikibazo cy’imirire mibi kuzamura ubuzima bwabo. Umuyobozi wa Caritas ya Diocese gaturika ya Nyundo Padiri Musabyimana Thaddee avuga ko inyigisho zose batanze ndetse n’amatsinda 80 abo baturage babarizwa mo ubu yeguriwe ubuyobozi bw’akarere ngo bukomeze buyiteho atazasubira inyuma ariko nawe akavuga ko bagifite ibyiringiro nkuko bigaragara kubyapa bifashishije kuri uyu munsi.

Bavuga ko bafite ibyiringiro by’ejo hazaza

Bavuga ko bafite ibyiringiro by’ejo hazaza

Abaturage bafashijwe n’uwo mushinga bavuga ko nabo batazareka ibikorwa bamaze kugeraho nko gukora ibintu bitandukanye mirimo amandazi, imigati, keke n’ibindi babikuye mugihingwa cy’ibijumba, ndetse no gukora imitobe mubihingwa bigishijwe guhinga. Kimwe mubizabafasha kugumana ibikorwa byabo ni amatsinda yo kuzigama amafaranga bibumbiye mo atuma babasha no gukomeza kungurana ubumenyi ari nako babugeza kubandi baturage.

Abigishijwe imyuga babaye ba rwiyemezamirimo

Abigishijwe imyuga babaye ba rwiyemezamirimo

Uretse kwigishwa ibirebana n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’imirire myiza, umushinga Ibyiringiro wanigishije abantu batandukanye mumyuga nk’ubudozi, ububaji, gusudira n’ibindi ubu bamwe bakaba barabaye ba rwiyemezamirimo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment