Mu rwego rwo gufasha abababaye kurusha abandi Croix Rouge y’U Rwanda, Komite y’Akarere ka Ngororero n’Ubuyobozi bw’akarere bashyikirije inkunga y’ibikoresho byo mu rugo bigizwe n’ibiringiti; imikeka; amajerikani; amasahani; ibiyiko; amakanya; ibikombe; ibitenge n’amasabune kumiryango 46 yagwiriwe n’ibiza byatewe n’imvura yibasiye Akarere ka Ngororero kuva Mata – Gicuransi 2013.

Abaturage bahawe iyo nkunga ni abahuye n’ibibazo bikomeye biturutse kubizabo mu mirenge ya Kabaya, Hindiro, Matyazo, Ngororero na Sovu. Iyo nkunga yatanzwe yose ifite agaciro gakabakaba  miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu na mirongo inani y’u Rwanda (1.380.000frw)

Mu ijambo rye Bwana Emmanuel MAZIMPAKA Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Ngororere akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero wari yasabye abahawe ibyo bikoresho kutabigurisha abasaba kubyifashisha mubuzima bwo mungo zabo.

Yanabasabye kuba abatangabuhamya b’ibikorwa byiza Croix Rouge ikorera abatishoboye kurusha abandi mu midugudu iwabo ndetse bakanashishikariza abandi baturage guhangana n’ingaruka z’ibiza mbere y’uko biba aho yabashishikarije kwitabira kwimuka ahantu habangamiwe n’ibiza (High Risk zones) bagatura mu midugudu yateguwe.

Abashyikirijwe iyi nkunga bavuze ko inshuti nya nshuti ikugoboka mu byago; bashimira umuryango Croix -Rouge kuba warebye akababaro bafite ko kutagira uko bameze ukabagoboka.

Si iyo miryango 46 Croix Rouge izafasha gusa, iteganya gutanga imfashanyo nk’iyo kuyindi miryango 47 nayo ibabaje kurusha iyindi yagwiriwe n’ibiza muri iki gihe cy’imvura nyinshi turangije. Iyo nkunga izahabwa abo mu mirenge ya Bwira, Gatumba, Nyange na Ndaro.

kmite ya Croix Rouge y’U Rwanda y’Akarere ka  Ngororero yatabaye abahuye n’ibiza

Igikorwa nk’iki kirahamagarira abantu bafite umutima utabara kugana Croix-Rouge ngo bayifashe gutabara abari mu kaga aho itanga ubutumwa bwo muri bibiliya buvuga ngo “ibyo mwifuza ko abandi babagirira namwe  abe aribyo mukorera ababikwiriye.”

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment