Nyuma yo kumara amezi atandatu bigishwa gusoma kwandika no kubara, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/06/2013, abantu 836 bakuze bahawe ibyemezo by’uko bazi gusoma kwandika no kubara, bakaba ari icyiciro cya kabiri gisoje ayo masomo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari mubantu bahugurirwa kubigo by’itorero ADEPR Ngororero.

Pasiteri Theogene Hakuzumuremyi ukuriye igikorwa cyo kwigisha gusoma kwandika no kubara ku rwego rw’itorero ADEPR mu Rwanda avuga ko itorero ryabo rikomeje gahunda ryihaye yo kurandura ubujiji mubantu bakuru, rikaba ribikora kubufatanye n’umushinga CHF/EJO HEZA.

Abantu bakuru 836 bahawe certificatIryo torero rikaba rifite amasomero y’abakuze 50 kuri 192 yo mu karere ka Ngororero, rikagira n’abigisha 100 bakora muri ayo masomero. Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, itorero ADEPR niryo ryatangije igikorwa cyo kwigisha abakuze mu mwaka w’1999.

Duabemariya Vestina ufite imyaka 56 akaba ari umwe mubamenye gusoma no kwandika bahawe ibyo byemezo yadutangarije ko yafashe icyo cyemezo nyuma y’uko bagenzi be b’abagore bamutoreye kubayobora mubikorwa bitandukanye ariko bakabibuzwa n’uko atazi gusoma no kwandika, akaba ahamya ko kwiga kubantu bakuze bishoboka.

 

Avuga kumpamvu abagore aribo biganje mubahawe izo nyemezabumenyi, Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe imirire muri Ejoheza, akaba yari ahagarariye umuyobozi w’umushinga yavuze ko ahanini biterwa n’abagabo bakinangira bakumva ko kwitabira amasomero bitabareba, ariko ngo Ejoheza izakomeza gukora ubukangurambaga nabo bitabire kuko ubu ubwitabire bwabo bukiri kuri 10% ugereranyije n’abagore.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc avuga ko Ejoheza uzakomeza gutara inkunga izo nyigisho

Nyirajyambere Jeanne d’Arc avuga ko Ejoheza uzakomeza gutara inkunga izo nyigisho

Musabyingabire Petronile umukozi ushinzwe uburezi mukarere ka Ngororero wari uhagarariye umuyobozi w’akarere muri uwo muhango wabereye kukicaro cya paruwasi ya ADEPR Ngororero akaba yavuze ko kuva mumwaka w’2010, kwigisha abantu gusoma kwandika no kubara biri mumihigo y’akarere ADEPR ikaba ibigira mo uruhare rukomeye.

Kuri ubu, abandi bantu bakuze 5800 barakurikirana inyigisho zitangirwa mumasomero atandukanye mu karere ka Ngororero, muribo 1425 bakaba bigishirizwa mu masomero ya ADEPR kubufatanye n’umushinga EJOHEZA.

 

 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment