Ngoma: Bizihije umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso
Abanyarwanda barashimirwa ko bitabira gutanga amaraso kuburyo ikigo gishinzwe amaraso ahabwa indembe kwa muganga kitayabura.

Abahawe aya maraso batanze ubuhamya bavuga ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima kuko iyo batayabona baba barapfuye, mugihe abayatanga bo batanze ubuhamya ko ntacyo byabahinduyeho kandi ko nta kibazo bitera.

Abantu batanze amaraso inshuro nyinshi bahawe agashimwe tariki 14/06/2013, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso wabereye ku rwego rw’igihugu mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma.

Mubuhamya bwatanzwe na ,Batamuriza Primitive, umwe mubatanga amaraso yavuze ko yafashe icyemezo cyo kujya atanga amaraso nyuma y’uko yiboneye ubwe, uwakijijwe no kubona aya maraso ubwo yari ayakeneye kwa muganga.

Yagize ati ”umurwayi wanjye wari warabiranye ageze kwa muganga bamutera amaraso ahita ahembuka mbona atangiye kugarura ubwenge, niboneye n’abandi kwa muganga ubwo nari ndwajije ariko nahise mfata ingamba zo kujya ntanga amaraso. Ntanikibazo byangizeho kuko muzi neza ko no mugutwara amagare mba uwambere mu marushanwa”

Kuruhande rw’uwahawe aya maraso akamukiza ubwo nawe yari yarabiranye kubera ikibazo cy’amaraso make ubwo yari kwamuganga amaze kubyara umwana upfuye, nawe yerekanwe mu ruhame akomeye ndetse ari no kubyina mu itorero.

Uhagarariye umuyobozi w’ikigo nyamerika gishinzwe ubugenzuzi bw’indwara gikoreramo gahunda yo gutanga amaraso ,CDC, yavuze ko u Rwanda rwishimira ko abanyarwanda bitabira gutanga amaraso kuburyo atarabura.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ ubuzima,Dr Ndagijimana Ozzier,mu ijambo rye yashimiye abanya-Mugesera ko bafite umubare munini w’abatanga amaraso ari nayo mpamvu uyu munsi wijihirijwe mu murenge wa Mugesera ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati ”Umunsi nk’ uyu uba ari uburyo bwo gukangurira abantu bose gutanga amaraso, kuko mu buhamya mwiboneye nuko abayahawe bafite ubuzima ndetse numwe muribo yari mu itorero hano abyina. Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima.”

Abahanga basobanura ko umuntu umwe utanze amaraso (450 ml) aba afashije abantu 3 icyarimwe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti”Gutanga amaraso ni impano irengera ubuzima”.

Mu ntara y’iburasirazuba uyu mwaka abatanga amaraso kuburyo buhoraho biyongereyeho abantu 2000. Abahawe ibihembo barimo abamaze gutanga maraso inshuro 20 bahawe ibikoresho bitandukanye birimo n’amaradiyo. Ku rwego rw’isi ibi birori byabereye I Paris mu Bufaransa.

Tags for promotion: ngoma -red cross-activities-blood-donation-day-celebration

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment