Musanze - Ngo iyo ababyeyi bakunze abana bibarinda ubuzerereziAbabyeyi barashishikarizwa kongera urukundo baha abana barera, kuko iyo rubuze aribwo abana bishora mu muhanda bakahahurira n’ingaruka z’uburyo butandukanye baterwa n’ubwo buzima bubi.

Ibi bikaba ari ibyatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 25/06/2013, ubwo abana bahoze ku mihanda ya Musanze basozaga amasomo y’imyuga bahawe n’umuryango CARITAS diyosezi ya Ruhengeri, kugirango babafashe kwivana mu buzima bubi bari barimo.

Aba bana bemeza ko impamvu zatumye bisanga mu muhanda ari ibibazo byo mu miryango birimo ubupfubyi, amakimbirane, byose bikaganisha ku rukundo rubi rw’umuryango haba uwa hafi cyangwa se uwa kure baba bakomoka mo.

Mukayuhi Jacqueline, umwe mu bana bahoze baba kumuhanda mu karere ka Musanze, avuga ko ababyeyi bapfuye kera, ntiyagira undi abona umwitaho, niko gutangira kugenda ashakisha icyamutunga akararaguza aho abonye.

Ati: “bene wacu ntabwo bangaragarije urukundo, kuko barandetse ndagenda. Nagendaga ndara aho mbonye, rimwe na rimwe nkarara kwa shangazi ubundi nkarara ahandi, igihe kiragera basa nka’abaduteye umugongo”.

Ati: “CARITAS yaraje itwigisha kudoda, none ndabashimira cyane… igihe nzaba mvuye hano nzakira na bagenzi banjye mbe nabavungurira ku bumenyi nkuye hano kugirango nabo babashe kwiteza imbere ».

Padiri Theoneste Munyankindi uyobora CARITAS diyosezi ya Ruhengeri, avuga ko abanyarwanda bose ntawe uvuyemo bakwiye guhagurukira ikibazo cy’abana binzererezi kugirango abana bose babarizwe mu miryango.

Ati: “N’iyo yaba atari umwana wawe wibyariye ariko kumwakira nk’umubyeyi ni urukundo tugomba gushishikariza ababyeyi”.

Bitewe n’uko amakimbirane ari kimwe mu bitera abana kuva mu miryango, uyu muyobozi yasabye imiryango guhagurukira iki kibazo, bakagendera kure icyakurura amakimbirane mu rugo bagamije ejo heza h’abana.

Aba bana bahoze mu mihanda ndetse n’abadafite ababyeyi bahawe bifite agaciro ka miliyoni eshashatu z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba bagiye gutangira kubikoresha kugirango biteze imbere kimwe n’abandi banyarwanda.


 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment