Mu Rwanda Imirimo mibi ikoreshwa abana yavuye kuri 11% igera kuri 1 %
Abana bitabwaho na we act for hope bizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika
Umuryango we act for hope wita ku mibereho y’abana babana na virus itera SIDA Urashimira Leta y’u Rwanda kuba yarakoze ibishoboka byose ngo igabanye imirimo mibi ikoreshwa abana.
Uyu muryango uvuga ko imirimo mibi ikoreshwa abana yavuye kuri 11% mu mwaka wa 2008 ikagera kuri 1,1 muri 2013.
Umuyobozi wa we act for hope Rwemarika Felicite avuga ko nk’umuryango wita ku bana ugomba gushyiramo imabaraga zishoboka kugirango ukomeze kwamaganira kure imirimo mibi ikoreshwa abana hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi wa we act for hope Rwemarika Felicite arasaba ko hakorwa ubukangura mbaga mu babyeyi bakita kukudakoresha abana imirimo ivunanye
Ibi uyu muyobozi yabitangaje tariki ya 16/06/2013 mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafrika wizihizwa buri mwaka kuri iyi tariki.
Ubwo uyu muryango wifatanyaga n’abana bo mu mujyi wa Kigali kwizihiza uyu munsi, Rwemarika umuyobozi wa we act for hope yavuze ko hakwiye kubaho ubukungurambaga buhagije mu babyeyi, bakagira uruhare mu kwirinda no kurwanya imirimo mibi ikomeje gukorerwa abana.
Bamwe mu bana twaganiriye bari bitabiriye uyu muhango, bavuga ko hari abana bagikoreshwa imirimo mibi, ibi ngo bikagaragara cyane ku bana barererwa mu miryango itari iyabo.

Umuryango wa we act for hope ukora ibishoboka byose kugirango ukure abana mu bwigunge
Nshimiyimana Emile n’umwe mu bana twaganiriye, avuga ko we ku giti cye yakorewe ihohoterwa rikabije nyuma y’aho aburiye ababyeyi be afite imyaka 9.
Ati “nkimara kubura ababyeyi banjye bombi nagiye kurererwa mu muryango ufitanye isano n’iwacu, ariko twarananiranywe kubera imirimo ivunanye bankoreshaga mpitamo kwigendera”
Nshimiyimana kimwe na begenzi be, bavuga ko iyo umwana arerewe mu muryango umufata nabi, ngo nibwo usanga yafashe icyemezo cyo kuwuvamo akajya gushakisha indi mibereho.
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’imiryango itandukanye yita ku bana, yahagurukiye kurwanya buri wese ugaragara mu bikorwa byo gukoresha abana imirimo mibi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment