Mu myaka 4 umushinga WASH ugiye kumara ukorera mu karere ka Nyabihu ,abagera kuri 74 bamaze kubona amazi meza

Umushinga WASH ,wafashe iya mbere mu gukemura ikibazo cy’amazi meza mu karere ka Nyabihu

Mbere y’imyaka 4 ishize umushinga WASH utaraza gukorera mu karere ka Nyabihu, bamwe mu baturage batuye aka karere bari bafite ikibazo gikomeye cy’amazi meza.

Liliane, umwe mu baturage b’aka karere, utuye mu murenge wa Mukamira. Avuga ko bakoraga urugendo rurerure bajya kuvoma amazi, kandi nyamara atari na meza. Kuva aho umushinga WASH waziye avuga ko amazi bayabona hafi,bikaborohereza kandi ko aba ari meza.

Mu myaka 4 umushinga WASH ugiye kumara ukorera mu karere ka Nyabihu ,abagera kuri 74 bamaze kubona amazi meza2

Mubirunyoye Eugenie, umukangurambaga mu mushinga WASH mu karere ka Nyabihu, avuga ko bihatiye gukemura ikibazo cy’amazi ku buryo abagera kuri 74% bamaze kuyegerezwa

Mubirunyoye Eugenie,ni umukozi wa w’umushinga WASH,ushinzwe ubukangurambaga. Avuga ko kuva uyu mushinga WASH wagera muri aka karere,bihatiye gukemura ibibazonk’ibi dore ko mu nshingano za WASH harimo isuku n’isukura.

Yongeraho ko mbere y’uyu mwaka bari bamaze guha abaturage basaga ibihumbi 53 amazi meza. Gusa ibi bikorwa bikaba bikomeje,uyu mwaka bakaba barahize kugeza ku baturage ibihumbi 101 na 309 amazi meza.

Bakaba bari bafite intego yo kugeza ku baturage ibihumbi 100 amazi meza mu myaka 4 bagiye kumara muri Nyabihu. Mubirunyoye akaba avuga ko iyi ntego bazayirenza kuko uyu mwaka uzarangira bagejeje amazi meza ku baturage ibihumbi 167 bivuga ko bazaba barengejeho ibihumbi 67.

Kugeza ubu ugereranije,mu karere ka Nyabihu abaturage bagera kuri 74% bamaze kugera ku mazi meza,ku bufatanye bwa WASH n’indi mishinga. Kugeza ubu iki kibazo kikaba kigenda gikemuka.

Gusa Eugenie akaba akomeza avuga ko nk’uko biteganywa mu ntego z’ikinyagihumbi,mu mwaka wa 2015 abaturage bose mu Rwanda bazaba bafite amazi meza. Akaba anavuga ko muri iyo ntumbero no mu karere ka Nyabihu abaturage bose bazaba babasha kubona amazi meza muri uwo mwaka.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment