Mu karere ka Kirehe hatanzwe amatungo muri gahunda ya Girinka1Kuri uyu wa 30/05/2013 umuryango wita ku buhinzi n’ubworozi mu karere ka Kirehe (KWAMP) ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe batanze amatungo atandukanye arimo inka, ihene n’ingurube mu rwego rwo gufasha abaturage kwivana mu bukene borora amatungo abafitiye akamaro.

Aya matungo yatanzwe arimo ingurube 20, inka 40 hamwe n’ihene 60 nkuko umuyobozi w’umurenge wa Kirehe Nsengiyumva Appolinaire yabitangaje, akaba avuga ko kuba bahaye aya matungo abaturage ari uburyo bwo kubafasha gukomeza kwiteza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi, umuyobozi w’Akerere ka Kirehe Murayire Protais akaba yasabye abahawe amatungo gukomeza kuyitaho kugira ngo abe yabaha umusaruro ushimishije,  bakita no ku gufumbira imirima yabo kubera ayo matungo bahawe.

Umurerwa Seraphine ni umukozi mu mushinga HEIFA  yasabye abahawe inka kuzirinda indwara izo arizo zose, bihutira kumenyesha abashinzwe amatungo kugira ngo babafashe kuzitaho neza, yanababwiye ko aribo bazajya bazitera intanga kugira ngo bagire icyororo, abibutsa ko mu rwego rwo kugira ngo buri munyarwanda yiteze imbere abivanye mu bworozi agomba kwibuka ko bazajya bagabirana kugira ngo buri wese abashe kuba yakworora.

Mu karere ka Kirehe hatanzwe amatungo muri gahunda ya GirinkaDepite Musemakweri Jean Baptiste ubwo yifatanyaga n’aba bahawe inka mu byishimo yabibukije ko bagomba kuzitaho kuko iyo inka uyihaye byinshi nawe iguha byinshi  akaba yabibukije ko inka ari itungo rikomeye mu buzima bwa buri munsi.

Umugwaneza Joselyne ni umwe mu bana b’imfubyi bibana bahawe inka, avuga ko imaze kumugeza kuri byinshi kuko mbere nta kintu yari afite ariko ubu avuga ko ageze no ku rwego rwo kuba yacuruza  kuo ku munsi abona amafaranga agera ku 1600 avana mu mata y’inka yahawe muri gahunda ya Girinka.

Iyi gahunda yo gutanga inka muri gahunda ya Girinka yari yitabiriwe na Depite Mujawamariya Berthe hamwe na Depite Musemakweri Jean Baptiste hakaba hatanzwe inka 40,ingurube 20,hamwe n’ihene 40.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment