Kuki bize gusomaAbantu bagera kuri 280 bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, tariki ya 30/05/2013, bahawe impamyabumenyi zibahamiriza ko bize, gusoma kubara no kwandika kandi bakaba barabimenye.

Abo bantu biganjemo urubyiruko ndetse n’abantu bakuze, ubwo bahabwaga impamyabumenyi, babanzaga bagasoma ibyanditse kuri izo mpamyabumenyi zabo. Byumvikanye ko babizi nubwo babyize bakuze.

Bamwe muri bo twaganiriye bemeza ko icyatumye batamenya gusoma, kubara ndetse no kwandika bakiri bato ari ukubera ubujiji bwari bwarabasabitse; nk’uko Esperence Kambibe, ufite imyaka 31 y’amavuko, abitangaza.

Agira ati “(kwiga) mbere nta muhate nabihaga nkiri muto. Ni ubujiji nk’uko turi kuburwanya, ni ubujiji bwabiteye kuko gusoma ni kwiza…”

Nyiramwiza Agnes, ufite imyaka 18 y’amavuko, avuga ko yahagaritse kwiga ageze  mu wa mbere w’amashuri abanza. Ngo icyatumye acikiriza amashuri ye ni ukubera umwarimu wamwigishaga, wamukubira kubera kudakurikira amasomo neza.

Akomeza avuga ko ariko kuba yarahagaritse kwiga yanabitewe n’ubujiji kuko abandi bana biganaga bakomeje kwiga akajya ababona bajya ku ishuri ngo we agasigara mu rugo ntacyo ari gukora.

Agira ati “Numvaga ntashaka kujyayo(kwiga) mbese, nta n’ikintu kimbujije ari ukwicara mu rugo gusaaa! Najyaga ku ishuri byananira bankubita nkumva ntasubira yo rero.”

Bizabagirira akamaro

Abo twaganiriye barangije kwiga gusoma, kubara no kwandika bahamya ko bizabagirira akamaro cyane kuko mbere batabizi bahuraga n’ingorabe zikomeye mu mirimo itandukanye bakoraga; nk’uko Kambibe abihamya.

Agira ati “…nagiraga ubwoba bwo kujyana nk’agakimbo mu isoko ngatuma abandi bitewe no kudasobanukirwa n’amafaranga, nko kuba banyiba…ariko kuko ngiye kumara umwaka ndi kwiga gusoma no kwandika byampaye amahirwe yo kuba nzi kubara amafaranga…ubu nk’ubu nko ku bitaro nk’ahantu badahagarara…ubu namenya kuhasoma…”

Nyiramwiza we avuga ko kuba atarazi gusoma, kubara no kwandika kandi atuye mu murenge uri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, byatumye ahomba byinshi.

Agira ati “…habaga igihe abandi bagiye kugura imyenda(muri Uganda) kubera bazi uko bavunjisha jye singe yo, ngatuma…ariko rero kubera nanjye ubu menye gusoma no kwandika nzajya nigira yo…na telefone byose ubu nzi kuzikoresha nta kintu nakwibeshya mo…”

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize ho gahunda yo kwigisha gusoma, kubara no kwandika, abanyarwanda batari babizi, mu rwego rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Akomeza avuga ko abari muri iyo gahunda ari abacikirije amashuri cyangwa se abatari baragize amahirwe yo kujya mu ishuri. Yongera ho ko mu karere ka Burera abarebwa n’iyo gahunda bose bayitabiririye. Abatarayitabiriye ni abo basanze bafite ibibazo bitandukanye bitatuma babasha kwiga.

Abiga gusoma, kubara no kwandika mu karere ka Burera bigishwa n’abakorerabushake ndetse n’abafatanyabikorwa baturuka mu madini atandukanye akorera muri ako karere; nk’uko Uwambajemariya abisobanura.

Akomeza avuga ko abakorerabushake nta gihembo bahabwa ariko akarera ka Burera kabaha ibikoresho bitandukanye birimo inyubako z’aho bigishiriza, ibitabo n’amakaye.

Yongera ho abwira abarangije kwiga gusoma, kubara no kwandika, gukoresha ubumenyi bahawe, aho bizezwa ko kuba barabyize hari ibyiza byinshi bibategereje bizabateza imbere. Basabwa ariko  gukomeza kwihugura ibyo bize bagana amasomero aciriritse ari mu mirenge yabo.

Abarangije kwiga gusoma, kubara no kwandika mu mwaka wa 2013, mu karere ka Burera hose, bagera ku 4460.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment