Abakozi ba Plan bashikiriza imiryango itishoboye amabati

Abakozi ba Plan bashikiriza imiryango itishoboye amabati

Imiryango 50 itishoboye yo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo niyo yahawe amabati, buri muryango ukaba wagiye uhabwa amabati 30 yo gusakaza inzu yo kubamo, igikoni ndetse n’ubwiherero, amabati yatanzwe yose hamwe akaba ari 1500.

Aya mabati yatanzwe kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena 2013, akaba yashyikirijwe iyi miryango n’umuryango Plan Rwanda utegamiye kuri Leta muri gahunda yawo yo guteza imbere umuryango n’imibereho myiza y’umwana mu Karere ka Gatsibo.

Nubwo iki gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Kiziguro ngo hari gahunda y’uko aya mabati agomba guhabwa n’ imiryango itishoboye yo mu mirenge itatu ariyo Murambi, Rwimbogo na Kiziguro, nkuko bitangazwa na Rubayiza Faustin umukozi wa Plan Rwanda ushinzwe iterambere mu Murenge wa Kiziguro.

Rubayiza yagize ati:”Aya mabati twayahaye imiryango itishoboye itagiraga aho iba, tukaba duteganya guha amabati imiryango igera kuri 150 yo mu Mirenge itatu ariyo Murambi, Kiziguro na Rwimbogo, tukazabaha amabati ibihumbi 4 na 500 yose hamwe”.

Mugorewera Anathalie wo mu Kagali ka Mbogo umurenge wa kiziguro ni umwe mubahawe amabati, aganira na kigali today yayitangarije ko yishimiye cyane iki gikorwa ngo kuko yabaga mu icumbi ariko ubu agiye kujya munzu ye bwite.

Ati:”Aho nari ncumbitse ndera abana batanu nkahishyura amafranga ibihumbi 2 ku kwezi, ariko ubu ayo mafaranga agiye kunyunganira n’abana banjye, ubu inzu yanjye yaburaga amabati gusa mu minsi micye ndaba nayimukiyemo, ndashimira Leta y’u Rwanda cyane”.

Iyi miryango yatoranyijwe hakurikijwe abatishoboye kurusha abandi, hagendewe ku rutonde rw’ubudehe, abantu bari mu ikiciro cya mbere n’icya kabili akaba aribo babanje guhabwa amabati.

 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment