Amakoperative icyenda y’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA hamwe n’abandi batishoboye bo mu murenge wa Giti mu karere ka Gicumbi bari baragabiwe inka na Croix Rouge y’u Rwanda bazituriye bagenzi babo batari bazibonye mu cyiciro cya mbere.

Abari barahawe inka mbere bishimiye kuziturira bagenzi babo zitari zaragezeho, bavuga ko babikoze bagendeye ku ndangagaciro z’urukundo z’umuryango utabara imbabare w’u Rwanda, bityo nabo bagize umutima utabara bituma baziturira bagenzi babo nk’uko bivugwa na Mukangarambe Marie Claire.

Ati “ nishimiye ko nahawe inka iroroka none nkaba mbashije no guha mugenzi wanjye, ndetse nkaba maze kugera kuri byinshi mbikesheje ibyo Croix Rouge yampaye harimo no kuba ari yo yabashije kutugira inama yo kwibumbira hamwe mu makoperative”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri Croix Rouge y’u Rwanda, Ruberwa Prosper, avuga ko uyu mushinga ukorera mu mirenge icyenda igize akarere ka Gicumbi, umaze kugeza kuri byinshi amakoperative bakorana nayo ndetse ngo bazanakomeza kubafasha.

Inka zitanzwe

Inka zitanzwe

Habineza Gabriel uwari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Giti, yashimye ibikorwa by’indashyikirwa Croix Rouge y’u Rwanda imaze kugeza ku baturage b’umurenge wa Giti.

Yagize ati “uguhaye inka aba akurinze imirire mibi, abana bagakura batarwara bwaki. Bityo ndasaba Croix Rouge y’u Rwanda gukomeza gufasha uyu murenge, cyane cyane ko ari yo yonyine ikorera muri uwo murenge nk’umuterankunga”.

Yijeje ubufatanye mu gufasha ariya makoperative kubyaza umusaruro inkunga bahawe ku buryo izababera umusingi w’iterambere.

Nuwumugabo Antoine ukora mu biro by’ubukangurambaga n’ihererekanyamakuru muri Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko izi gahunda ziri mu nshingano za Croix Rouge y’u Rwanda, nko gufasha abatishoboye bahereye ku bababaye kurusha abandi.

Muri uko kubafasha habamo no kubarinda imirirere mibi, ndetse no kubarinda indwara z’ibyorezo nka SIDA, Malariya n’izindi.

Uyu mushinga ufite abagenerwabikorwa b’imiryango 2025, buri murenge ukaba urimo ingo 225. Ufatiye hamwe inkunga Croix Rouge y’u Rwanda imaze gutanga muri iyi gahunda, igizwe n’inka 111, n’ingurube 78. Hateganyijwe kandi gutangwa izindi nka 90 n’ingurube 156.

 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment