Abagore bibumbiye mu matsinda aterwa inkunga n’umushinga utari uwa Leta Action Aid barishimira ibyo bamaze kugeraho mu rwego rw’imibanire mu ngo zabo no mu guhindura imyumvire, babikesha amahugurwa bahawe n’uyu mushinga.

Uyu mushinga ukorera mu karere ka Gisagara n’aka Nyanza wemeza ko mu bikorwa byawo uzakomeza kubaka ubushobozi bw’umugore kugira ngo nawe ave mu bukene  ateze imbere urugo, areke guhora ateze amaboko umugabo.

Bamwe mu bagore b’abagenerwabikorwa  b’umushinga Action Aid bavuga ko bafite icyizere cy’uko bagiye kubona aho bakorera babikesha inama bagiriwe n’uyu mushinga utari uwa Leta.

Aba bagore kandi bemeza ko Action Aid yabahuguye bagahindura imyumvire haba mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse ngo n’ imibanire mu ngo zabo yarushijeho kuba myiza bitewe n’ayo mahugurwa.

Mukambayire Dorothée umwe mu bagenerwabikorwa ba Action Aid ati: “Aho uyu mushinga waziye waradufashije cyane, mbere ntitwari tuzi guhinga ibidufitiye akamaro ariko ubu baraduhuguye ndetse banatwigisha ibijyanye n’imibanire myiza ubu ingo zacu zirakomeye nta makimbirane akibamo”

Uyu mushinga watangiye ibikorwa byawo mu karere ka Nyanza n’aka Gisagara aho hari gahunda igamije guteza imbere umugore no kumwongerera ub ushobozi,funding leadership and opportunities for women mu rurimi rw’icyongereza. Abayobozi b’uturere aka Nyanza n’aka Gisagara iyi gahunda yatangirijwemo barakangurira amatsinda gukomeza guhuza ingufu no gukorera ku ntego bagamije kugera ku rwego rwo kuzaba Koperative. Umuyobozi ushinzwe politike na gahunda zitandukanye muri Action Aid ku rwego rw’igihugu Mutabaruka Innocent aravuga ko muri Action Aid bazakomeza kubaka ubushobozi bw’umugore kugire ngo areke guhora ateze amaboko umugabo.

Ati «Icyo tugamije kandi tuzanakomeza gushyiramo imbaraga ni ugufasha umugore kugira ubushobozi nawe, aho kujya ahora ateze amaboko umugabo we ahubwo nawe akamenya gukora akiteza imbere agateza imbere n’urugo rwe »

Iyi gahunda yo kongerera ubushobozi abagore ubu yatangiriye mu karere ka Nyanza n’aka Gisagara,ikaba yaratangiranye abagenerwabikorwa  bagera ku 2400 bibumbiye mu matsinda 80.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment