Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta World Vision ku bufatanye n’akarere ka Gicumbi bakoze igikorwa cyo gukangurira abaturage b’imirenge itatu ariyo Byumba, Nyankenke na Kageyo kuboneza urubyaro.

Ibyo bikaba byabaye tariki ya 13/06/2013 aho uyu munsi wari ufite insangnyamatsiko igiri iti” Kuboneza urubyaro ni ubuzima n’ubukire”.

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Byumba akagari ka Kibari, iki gikorwa kikaba cyibanze ahanini ku gusobanura akamaro ko kuboneza urubyaro, nkuko byagiye bigarukwaho n’abayobozi batandukanye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gicumbi MUJAWAMARIYA Therese, yasabye abari aho ko mbere yo kubyara bagomba kubanza imibare bakareba ibisabwa kugirango umuryango ubeho neza bizaboneka harimo no kubabonera indyo yuzuye.

Gicumbi : World Vision irakangurira abaturage kuboneza urubyaro kuko ari ubuzima n’ubukireYagize ati “ mugomba kubanza kureba niba muzabarihira amashuri ndetse no kubavuza n’ibindi byangombwa mu buzima, akaba yashishikarije ahanini abagabo kwitabira iki gikorwa kuko bigaragara ko batitabira cyane”.

BIHONZI Gedeo wari uhagarariye word vision yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyumunsi aho yagaragaje ko kuboneza urubyaro ari insingano za buri muntu wese, aho n’abana bagomba gukura bigishwa ibyiza byabyo.

Ababyeyi nabo bavuga ko bazi ibyiza byo kubyara abo bashoboye kurera“  kuboneza urubyaro bitanga umunezero mu muryango n’icyizere cy’ubuzima, ibibazo byinshi biri mu miryango ahanini usanga biri mu miryango itarashoboye kuboneza urubyaro”.

Yasabye ko amadini aho kugenda avuga ko Imana yasabye ko umuntu yororoka agakwira isi ko atari byo kuko Imana itakwemera ko abantu baba mu buzima bubi kandi kugira ubuzima bubi ahanini biterwa n’uko umuntu aba yabyaye abo adashoboye kurera ndetse n’isi ikaba yaruzuye.

Yashimiye leta y’u Rwanda kuko ntacyo idakora kugirango ifashe abashaka kuboneza urubyaro kuko mu Rwanda hose izi serivisi zegerejwe abaturage ku mavuriro abegereye.

“ ndasaba abaturage kuboneza urubyaro kugirango bagere ku iterambere, kuko aribwo buryo bwiza bwo kurigeraho”.

Muri iki gikorwa kandi hakaba hari amatsinda atandukanye yatanze ubutumwa bwo kuboneza urubyaro mu ndirimbo ndetse n’ikinamico, aho hari abakinnyi bazwi mu Rwanda mu gukina amakinamico bibumbiye mu ishyirahamwe IHEMA nka Kankwanzi, Shyaka, Stephano basanzwe bakina mu runana.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment