Abana bamagana imirimo y’imvune ibakoreshwa

Abana bamagana imirimo y’imvune ibakoreshwa

Bacinye akadiho barishima

Bacinye akadiho barishima

Mu gihe hijihijwe umunsi w’umwana w’umunyafurika, bakawuhuza n’Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Imirimo Mibi Ikoreshwa Abana ndetse n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango abayobozi bagaragaje ko mu karere ka Gicumbi hakiri abana bata amashuri bagakoreshwa imirimo y’imvune.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa 17/6/2013, Mutembe Fred wari uhagarariye Compassion International umushinga ukorana n’amadini mu karere ka Gicumbi ukaba ufasha by’umwihariko abana mu bijyanye n’ubukungu, uburezi, n’imibanire y’imiryango, yagaragaje ko ikibazo cy’abana bata amashuri bakajya gukorera amafaranga kigihari mukarere ka Gicumbi.

Avuga  ko muri gahunda zabo harimo gukurikirana abo bana bakabagarura mu mashuri.

Joffrey Country umuyobozi wa Save The Children mu Rwanda akaba yagaragaje ko Save The Children izakomeza gukora ibyo ishoboye kugirango ubuzima bw’umwana burusheho kuba bwiza.

Akaba yanagaragaje ko ari byiza kuba hakoreshwa ubushobozi butandukanye ndetse n’igihe  kugirango umwana yitabweho.

 

Avuga ko kugirango u Rwanda ruzashobore guhangana n’ibibazo byarwo n’Africa ndetse no ku isi hose u Rwanda rukeneye abanyarwanda bafite imbaraga n’ubwenge rugomba gufasha abana bagakura neza.

Mujawamariya Therese, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe yavuze ko iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika cyajyane n’igikorwa cyo kwegera no kuganiriza imiryango ibana mu makimbirane kuko basanze bigira ingaruka ku bana.

Yasabye abana kwigirira icyizere no guharanira iterambere bakunda umurimo no kwiga amashuri ndetse bakumvira n’ababarera kuko ari bo babafasha bakabaha n’uburere.

Uyu muhango ukaba waranzwe n’indirimbo n’imivugo by’abana ndetse batanga ibihembo ku bana batsinze amarushanwa mu mivugo, indirimbo , gushushanya n’indi mikino itandukanye mu cyumweru cyateguraga uyu munsi wo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment