Umuryango Plan Rwanda ukomeje guteza imbere ubureziUburezi ni umusingi w’iterambere ry’ejo hazaza h’igihugu. Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2013, mu biganiro by’umunsi umwe byateguwe n’Umuryango Plan Rwanda ukaba n’umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuli bitandukanye bikorera mu Karere ka Gatsibo, abanyeshuli bahagarariye abandi, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, abafatanyabikorwa ba Plan Rwanda n’abakozi bayo.

Mu ngingo zaganiriweho harimo uburere n’uburenganzira bw’umwana, hashimangiwe kandi gahunda yo kwihangira umurimo, gushyira ingufu mu kongera ibyumba by’amashuli cyane cyane mu Mirenge ya Rwimbogo na Murambi.

Umuyobozi wa Plan Rwanda mu Karere ka Gatsibo Umpfuyisoni Mediatrice, mu kiganiro twagiranye yavuze ko bizeye ko ibyo bamaze gukora umsaruro umaze kuvamo utazapfa ubusa, ati:”N’ubwo tumaze gukora byinshi twifuza ko abaturage batagomba guhanga amaso Plan yonyine, ahubwo ko nabo bakwiye gutanga umusanzu wabo”.

Maniraguha Venantie, ni umubyeyi wo mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko bo nk’abarezi bagifite ikibazo cy’abana b’ibibondo bakirangwaho imirire mibi n’isuku nke, ababyeye bakaba basaba uyu muryango kubafasha mu mikurire yabo bana.

Kuri icyo kibazo umuryango Plan Rwanda wijeje abo babyeyi ko mu kerekezo wihaye mu myaka itanu iri imbere ko icyo kibazo kizaba cyaramaze gukemuka burundu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu rwego rw’uburezi bwagaragarije abafatanyabikorwa ko hakiri ikibazo mu Mirenge imwe n’imwe cy’abana bakora ingendo ndende bajya kwishuli, ibi ngo bikaba byatuma bagerwaho n’ihohoterwa ku buryo bworoshye, busaba ko hakongerwa ibigo by’amashuli muri iyo Mirenge.

Asoza ibi biganiro umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwimpuhwe Esperence, yashimye cyane umuryango Plan Rwanda ku bikorwa by’indashyikirwa n’iterambere umaze kugeza ku baturage b’Akarere ka Gatsibo by’umwihariko mu burezi no mu kongerera ubushobozi urubyiruko.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment