Umuryango wa Gikirito World Vision wifatanyije n’abana kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika, ibirori byabaye kuwa 17/6/2013 bibera mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Mu butumwa bwagaragarijwe mu dukino, amakinamico, imivugo, imbyino n’indirimbo bwerekanaga ko hakiri abana babuzwa ishuri ahubwo bagakoreshwa imirimo ivunanye nko gucukura no guhonda amabuye yo kubakisha, kuragira amatungo, kuvoma kure kandi n’ibivomesho biremereye, guhinga kandi bakiri batoya cyane n’ibindi.

Umuryango wa Gikristo World Vision ukorera mu karere ka Bugesera, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu kwita ku mibereho y’umwana, bahisemo kwizihiriza uyu munsi w’umwana w’umunyafurika mu murenge wa Ntarama kuko nk’uko byagaragajwe n’abana, ngo muri uwo murenge imirimo ivunanye ku bana cyane cyane iyo guhonda amabuye ikihagaragara nk’uko byatangajwe na bamwe mu bana.

Bugesera : World Vision yifatanyije n’abana kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika

Abana bakoze n’urugendo

Bagize bati “ bamwe mu bana bagera ku ishuri bakererewe noneho umwarimu yababaza impamvu bakavuga ko babanje gukoreshwa imirimo irimo guhinga”.

Abo bana ubwabo bakaba basaba ko ababyeyi n’abarimu bahagurukira iki kibazo kuko cyacika ntikizongere ukundi.

Iki ni ikibazo gisaba ubufatanye n’inzego zitandukanye ariko by’umwihariko umubyeyi ushinzwe uburere bw’umwana nk’uko byagarutsweho na Rwagaju Louis umuyobozi w’akarere ka Bugesera.

Bugesera : World Vision yifatanyije n’abana kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika

Hanakinwe n’umupira w’amaguru wahuje abana

Yagize ati “umwana nawe agomba kumenya uburenganzira bwe bwo kwiga kugira ngo azigirerire akamaro n’igihugu cyamubyaye”.

Rwagaju yavuze ko ababyeyi nk’abo bakoresha imirimo ivunanye abana bagomba kwamaganwa kandi ko uzafatirwa muri ibyo bikorwa agomba kubihanirwa.

Muri ibi birori abana bahawe umwanya munini berekana udukino ducukumbura ibyinshi mu bibazo by’inkomyi mu iterambere n’uburenganzira by’umwana. Ariko banagaragaza ubuhanga mu rurimi rw’icyongereza. Ibyo babishimiwe, bahembwa bimwe mu bikoresho by’ishuri n’inkweto.

Ubusanzwe umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa ku itariki ya 16/6/2013, mu karere ka Bugesera ukaba wari wijihijwe mbere kuya 15/6/2013 bifashijwemo na compassion international none kuri ubu ukaba wongeye kwizihizwa nyuma y’iminsi ibiri uteguwe na World Vision.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment